00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Idirishya ry’indege ya British Airways ryatume isubira inyuma igitaraganya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 October 2026 saa 05:20
Yasuwe :

Indege ya British Airways yerekezaga muri Portugal yasubijwe ku Kibuga cy’Indege cya Gatwick yari yahagurukiyeho kubera ikibazo gito cya tekiniki, cyavuzwe ko ari icy’idirishya ryari ryasadutse.

Byabaye ku wa 13 Ukwakira 2026. Iyo ndege yakoraga urugendo BA2660 yerekezaga i Faro mu gace ka Algarve, ariko ihindura icyerekezo igeze mu kirere cyo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa.

Ikigo gitanga amakuru ku ngendo z’indege, AirNav Radar, cyanditse kuri X kiti “Idirishya ryo mu gice cy’abagenzi ryasadutse. Abapilote barimo kugenzura mbere yo gufata icyemezo cy’aho berekeza indege.”

Umuvugizi wa British Airways yavuze ko iyo ndege yaguye neza i Gatwick kubera “ikibazo gito cya tekiniki”, kandi ko abagenzi bari biteguye gukomeza urugendo.

Yagize ati “Twasabye abakiliya imbabazi kubera gutinda k’urugendo rwabo, kandi abakozi bacu barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze ingendo zabo nk’uko bari babiteganyije.”

AirNav Radar yatangaje ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Airbus A321 ya British Airways yohereje kode y’ubutabazi ya 7700, ikoreshwa igihe mu ndege habaye ibibazo indege yaba yagize.

Mu cyumweru gishize na bwo indege ya British Airways yerekezaga i Chicago yamaze amasaha atanu izenguruka mu kirere cya Irelande, mbere yo guhindukira ikagwa ku Kibuga cy’Indege cya Heathrow i Londres, ari na ho yari yahagurukiye kubera ikibazo cya tekiniki.

Amakuru agaragaza uko yagendaga yerekanye ko yamanutse mu buryo bwihuse, iva ku butumburuke bwa metero 11.278 igera kuri metero 2.743.

Idirishya ry’indege ya British Airways ryatume igushwa byihuse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages