Icyo cyogajuru cyiswe ‘NEOWISE’ kimazeyo imyaka 15, cyafashije kuvumbura ibintu birenga 200 byo mu Isanzure byegereye Isi, birimo ‘comets’ 25 nshya.
Cyanagize uruhare mu gutanga amakuru yimbitse ku bindi bintu 44,000 binyura muri ‘solar system’ byihuta cyane.
NASA isobanura ko ubutumwa bw’icyo cyogajuru bwahagaritswe byeruye ku wa 31 Nyakanga 2024, kikaba kizashwanyaguzwa n’Izuba ubwo rizaba rigeze mu cyiciro cya ‘solar maximum’ mu rugendo rikora buri myaka 11 ruzwi nka ‘solar cycle’.
Hitezwe ko uburyo kizashwanyagurika kimanuka ku Isi nta kibazo bizatera.
Amy Mainzer wigisha muri Kaminuza ya California akaba n’umwe mu bagize uruhare mu ikorwa ry’icyogajuru kizasimbura NEOWISE, yabwiye Ikinyamakuru Live Science ko icyo cyogajuru cyamaze mu Isanzure imyaka irenze iyo cyagombaga kumarayo bigitangira.
Ati “Twagikuyeho byinshi cyane kurusha ibyo twari twiteze ko cyadufasha.”
Gushwanyagurika kwa NEOWISE kurasiga icyuho cy’akanya gato mu bugenzuzi bw’ibintu biva mu Isanzure bishobora guhungabanya Isi, cyane ko nta kindi cyogajuru NASA igaragaza ko cyabasha kubigenzura 100%.
Icyogajuru cyiswe ‘NEO Surveyor’ ni cyo kizajya gusimbura NEOWISE, aho biteganyijwe ko kizoherezwa bitari mbere ya 2027.
Mu gihe NEO Surveyor itaroherezwa, hazaba hifashishwa amakuru atangwa na ‘telescopes’ zikorera ku Isi gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!