00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iceland: Minisitiri yeguye kubera guterwa inda n’umwana utujuje imyaka y’ubukure

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 23 March 2025 saa 11:31
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburezi n’Abana muri Iceland, Ásthildur Lóa Thórsdóttir, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kwemera ko ubwo yari afite imyaka 22 yabyaranye n’umwana w’umuhungu w’imyaka 15.

Thórsdóttir yafashe iki cyemezo nyuma y’aya makuru yatangajwe n’ikinyamakuru gikorera muri iki gihugu cyitwa RUV ku wa 20 Werurwe 2025.

RUV yatangaje ko Thórsdóttir yahuye n’uyu muhungu wari ukiri ingimbi ubwo we yakoraga nk’Umujyanama w’Umuryango ushingiye ku myemerere, nyuma y’umwaka umwe bakundana baje kubyarana umwana w’umuhungu. Uyu mugore yabyaye afite imyaka 23 mu gihe uyu muhungu yari amaze kugira imyaka 16.

Muri Iceland itegeko rivuga ko bitemewe gukorana ibikorwa byose byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina n’umwana uri munsi y’imyaka 18 cyane cyane mu gihe umwigisha, iyo uhamwe n’icyo cyaha ufungwa imyaka 12 muri gereza.

Uyu musore kuri ubu umaze gukura yabwiye RUV ko we atibona nk’uwahohotewe.

Minisitiri w’Uburezi n’Abana muri Iceland, Ásthildur Lóa Thórsdóttir, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kwemera ko ubwo yari afite imyaka 22 yabyaranye n’umwana w’umuhungu w’imyaka 15

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .