Uyu munsi watangijwe ku rwego rw’Isi n’Umuryango w’Abibumbye mu 2018, nyuma y’uko umwarimu w’Umunyapolonye witwa Leszek Sibilski ayoboye ubukangurambaga bwo gusaba ko igare ryahabwa umunsi waryo wihariye ku rwego mpuzamahanga.
Intego y’uyu munsi ni ukugaragaza akamaro k’igare nk’uburyo bwo gutwara abantu mu buryo burambye kandi butangiza ibidukikije, guteza imbere ubuzima bwiza binyuze mu gukora imyitozo ngororamubiri, kugabanya umubyigano n’ihumana ry’ikirere mu mijyi no guteza imbere uburyo bwo gutwara abantu buhendutse kandi bugera kuri benshi.
Igitekerezo cyatangije uyu munsi cyakomotse ku bukangurambaga bwa Leszek Sibilski mbere y’uko cyemezwa na Loni ku rwego rw’Isi.
Leszek Sibilski yari umwarimu wa Sociology (ubumenyi bw’imibanire n’imiterere ya sosiyete). Yigishaga amasomo ajyanye n’imibereho y’abantu, impinduka muri sosiyete, ibikorwa by’abaturage ndetse n’uburenganzira bw’abafite ubumuga, siporo n’iterambere rya sosiyete.
Mu kazi ke ka kaminuza, yakoreye kandi yigisha muri Montgomery College, Catholic University of America, Marymount University.
Icyakora, igihe yatangizaga ubukangurambaga bwatumye habaho Umunsi Mpuzamahanga w’Igare mu 2015–2018, yari azwi cyane nk’umwarimu wa Sociology muri Montgomery, aho yakoranye n’abanyeshuri be ba sociology mu gushyigikira uwo mushinga kugeza wemejwe na Loni.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!