Amato ndetse n’indege byagiye biburirwa irengero ubwo byagenderaga mu kirere ndetse no mu mazi y’aka gace, atari ukubera ingaruka zo guhinduka kw’ikirere cyangwa ngo bigaragare ko abarimo batabaje.
Kuva ubwo hagiye havugwa ko bishoboka ko haba harimo izindi mbaraga, nk’imyuka idasanzwe, imbaraga zo mu kuzimu n’ibindi bitandukanye bitewe n’imyumvire y’abantu itandukanye.
Ariko byagaragaye ko nta kintu kidasanzwe kihaba bitandukanye n’utundi duce tw’inyanja ya Atlantic ari nayo aka gace gaherereyemo.
Umushakashatsi mu by’ubutaka n’amazi, Christopher Columbus, ubwo yari mu rugendo rwe rwa mbere yerekeza mu cyo yise Isi nshya, bivugwa ko yabonye ikibatsi cy’umuriro kigwa mu Nyanja, nyuma y’ibyumweru bike haza kugaragara urumuri rudasanzwe.
Muri werurwe 1918, ubwo USS Cyclops, ubwato bw’imizigo bw’igisirikare cya Amerika, bwari bufite uburebure bwa metero 542 burimo abantu 300 ndetse na toni 10.000 z’amabuye yo mu bwoko bwa manganese, bwarohamye hagati ya Bardbados n’ikirwa cya Chesapeake.
Abari bari muri ubu bwato ntibigeze bagaragaza ikimenyetso cy’uko bakeneye ubufasha. Igihe ubwo bwato bwashakishwaga ntacyari kiburiho cyangwa ibisigazwa byabwo byabonetse. Ubwato n’ibyari birimo byose byaburiwe irengero kugeza magingo aya.
Uwari perezida wa Amerika icyo gihe, Woodrow Wilson, yavuze ko Imana ndetse n’inyanja byonyine aribyo bizi irengero ry’ubwo bwato. Bivuze ko inshuro zose bashakishije irengero ry’ubwato nta kintu na kimwe bigeze baca iryera.
Nyuma muri 1941 ubundi bwato bubiri bwo mu bwoko bwa Cyclops bwaburiwe irengero mu buryo bumwe n’ubwa mbere, hafi n’aho ubwa mbere bwaburiye.
Iki gihe hahise hatangira kwibazwa icyaba kiri kubitera biba inshoberamahanga kwiyumvisha ko amato agera kuri atatu yaburira ahantu hamwe kandi nta kimenyetso cyagaragaye ko hari ibibazo mu mazi cyangwa ibibazo by’ihinduka ry’ikirere.
Byageze aho ubwato bwambukaga Triangle des Bermudes bwaburirwaga irengero cyangwa bukaboneka ariko bukagaragara nk’ubumaze igihe kinini bwaratawe.
Mu Kuboza 1945, indege zitera ibisasu eshanu z’igisirikare cya Amerika zari zirimo abagabo 14 zahagurutse ku kibuga cy’indege cya Fort Lauderdale, muri Floride, kugira ngo bakore imyitozo yo gutera ibisasu hejuru. Uwari umuyobozi wabo yaje kuburirwa irengero ubwo indangamerekezo ye itakoraga neza nk’uko bikwiye.
Indege zose uko zari eshanu zagumye mu kirere zishakisha umuyobozi wabo nyuma zihura n’ikibazo cya Benzene nke mu ndege kubera kuzenguruka igihe kinini, zihita zigwa mu nyanja.
Kuri uwo munsi, indege y’abatabazi hamwe n’abakozi bayo 13 nabo baburiwe irengero. Igitangaje nyuma y’ibyumweru bitari bike hakorwa ubushakashatsi, ababukoze bananiwe kubona ibimenyetso by’izo ndege zose. Raporo y’ingabo zirwanira mu mazi yatangaje ko ari nk’aho zaburiye ku mubumbe wa Mars.
Mu 1964, impanuka z’amayobera zitandukanye zaberye muri kariya gace, harimo n’indege zitwara abagenzi zahaguye hakabura n’uwaharokoka. Nibwo umwanditsi Vicent Gaddis yanditse agahimba ijambo Triangle des Bermudes ari nabwo bwa mbere iryo jambo ryamenyekanye risohotse mu kinyamakuru.
Kuva icyo gihe mu kinyejana cya 20, abanditsi benshi banditse bavuga ko aka gace kari kamaze guhabwa izina rya Triangle des Bermudes kica buri kintu cyose kihanyuze haba ibinyura mu kirere cyaho, ndetse n’ibiba mu mazi.
Abahanga mu bya siyansi bo babonye ko hashobora kuba harimo imyuka ifite imbaraga za rukuruzi zikurura ibyo mu kirere, cyangwa hakaba harabayeho guturika gukomeye kwa Gaz Methane iba mu nyanja hasi bityo bigatuma ikihaciye cyose kihaburira.
Mu bushakashatsi bwose bwakozwe nta gihamya kigaragaza ko haba hari ikintu kidasanzwe gitera ayo mayobera.
Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi zivuga ko mu isuzuma ry’indege nyinshi n’ubwato byaburiye muri ayo mazi mu myaka yashize, nta kintu na kimwe cyavumbuwe cyerekana ko byahitanywe n’ikindi kintu kidasanzwe. Nta bintu bidasanzwe byigeze bigaragara mu mazi y’ahazwi nka Triangle des Bermudes.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!