00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri tombola yo kujya mu gisirikare yatitije Abanya-Thaïlande

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 6 March 2026 saa 04:39
Yasuwe :

Buri mwaka muri Mata, abasore bose b’Aba-Thaïlande, bagejeje imyaka 21 baba bategetswe kwitabira tombola ku biro by’uturere.

Iyo si tombola yo gutsindira imodoka cyangwa amafaranga ahubwo ni tombola yo kujya mu gisirikare.

Kuba abasore bategetswe kwitabira iyi tombola si byo bitangaje. Ahubwo igitangaza ni ibiberamo. Abasore benshi bo muri Thaïlande ntibaba bashaka kujya mu gisirikare. Ubwo rero uyu munsi aba ari nk’inzozi mbi kuri bo.

Amategeko ntajenjekera abasore bihinduye abakobwa bamwe bazwi nka ‘ladyboys’ kuko n’abo baba bategetswe kwitabira. Usanga abenshi bari kubira ibyuya ubwoba bwabishe.

Iyi tombola ikorwa mu buryo bwo kwandika ku mpapuro. Impapuro zimwe zandikwaho ‘red’ cyangwa se umutuku izindi bakandikaho ‘black’ cyangwa se umukara.

Iyo utomboye umutuku uba ugomba kujya mu gisirikare ukamara imyaka ibiri, watombola umukara ukitahira wemye.

Benshi bagerageza kutitabira iyi tombola bashaka impapuro mpimbano zo kwa muganga zigaragaza ko barwaye cyangwa se bagaha ruswa abashinzwe tombola bakabatambutsa.
Nubwo Thaïlande izwiho kugira abagabo benshi bihinduje igitsina bazwi ‘ladyboys’ ku buryo ubarebye uba ubona ari abagore, ubuyobozi bw’iki gihugu bubafata nk’abagabo.

Hari n’abashaka impapuro mpimbano zigaragaza ko bafite ibibazo byo mu mutwe aho kujya mu gisirikare.

Urubyiruko rwinshi rwo muri Thaïlande runenga iyi gahunda ya leta bakavuga ko batagakwiye guhatirwa kujya mu gisirikare, dore ko hari ababa bashaka kujyamo ariko bagatombola umukara n’aho abatabishaka bagatombola umutuku bigagabana n’ugushaka kwabo.

Thaïlande ifite abaturage barenga miliyoni 71.

Gutoranya abasirikare muri Thaïlande bikorwa mu buryo butangaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages