00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Southern red bishop, inyoni ifite amayeri yo kurambagiza

Yanditswe na Nzabonimpa Jean Baptiste
Kuya 20 Kamena 2021 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Uwavuga ko uwambaye neza agaragara neza ntabwo yaba abeshye. Ahari iyo mvugo ishobora kuba yaraguye mu matwi y’inyoni zimwe na zimwe nka Matene na Southern red bishop kuko iyo bigeze mu gihe cyo kororoka zikora ibisa no kwambara neza.

Ubushize twabonye byinshi ku nyoni ya Matene ko iyo bigeze mu gihe cyo kororoka ihindura amabara yose kandi ikazana imirizo miremire ku buryo ibigore biyitangarira bikajya biyikurikira nayo ikabibangurira.

Indi nyoni ifite imyitwarire ijya gusa n’iyo ni Southern Red bishop. Mu bihe bisanzwe iyi nyoni ikigabo kiba gisa n’ikigore. Gusa, ibyo birahinduka iyo bigeze mu gihe cyo kororoka kuko ikigabo gihindura imiterere yose y’uko cyagaragaraga hanyuma ikaba inyoni y’amabara meza kandi ashashagirana.

Nyuma y’ibyo iyo nyoni iragenda ikubaka ibyari byinshi yarangiza igakora ibisa no kureshya ibigore. Iyo Southern red bishop imaze kubangurira ikigore gitera amagi, kiyararira, kigaturaga kandi kikita ku mishwi cyonyine kuko kwa gusa neza kw’ikigabo no kubyinira ibigore bishira. Iyo imaze kubibangurira kandi ibigore ntaho byongera guhurira n’ikigabo.

Southern Red Bishop ni inyoni ishobora kugira uburebure bwa santimetero 10–11 z’uburebure. Umunwa wayo urananutse kandi umeze nk’umutemeri. Mu gihe cyo kororoka ikigabo kiba gifite ibara ry’umutuku rishashagirana uretse ko rimwe na rimwe iryo bara ry’umutuku rishobora kuba umuhondo.

Mu gahanga, mu maso no ku muhogo haba hasa n’umukara mu gihe ikindi gice gisigaye ku mutwe haba hatukura. Igice cyo hejuru kiba gitukura uretse amababa n’imirizo by’ikijuju. Mu gatuza hejuru no mu murizo munsi haratukura mu gihe igice cyo hasi cyo ku gatuza n’inda haba hasa n’umukara.

Mu bihe bisanzwe bitari ibyo kororoka, ikigabo n’ikigore biba bisa n’ikijuju hari utubara duhagaze ariko ku nda haba hajya gusa n’umweru. Southern red bishop ikigore kiba ari gito ugereranyije n’ikigabo. Umunwa n’amaguru n’amano bijya gusa n’ibara rya move. Amaso ni ikigina cyijimye.

Izi nyoni zikunda kuboneka mu bihugu biri munsi y’umurongo ugabanya isi mo kabiri wa Equateur. Muri ibyo bihugu zibonekamo biragoye kuzibona kure y’ahantu hari amazi. U Rwanda nk’igihugu kiri munsi ya Equateur izi nyoni zirahaboneka. Muri Kigali izi nyoni zihoneka ahantu hatandukanye harimo ku kiraro cy’Akagera, i Masaka ku ruganda rw’Inyange, utambitse ku ruganda rw’amatafari ahazwi nko kuri Ruliba ugana i Mwendo n’ahandi.

Kurambagiza kwazo kuravuna

Mbere na mbere iyi nyoni iyo ikuze itungwa n’impeke nk’ibigori, ingano n’ibindi biva ku bihingwa nubwo ishobora no kurya udusimba duto. Mu gihe cyo gushaka ibyo kurya zishobora ubikora ari nyinshi hasi ku butaka cyangwa se zigahagarara ku bihingwa. Izi nyoni zishobora kugaragara zifata udusimba tuguruka abana bita indege (dragonflies and damselflies) kandi zikadufata turimo kuguruka.

Southern red bishop y’ikigabo ibangurira ibigore byinshi ku buryo ishobora kugira ibigore 3-13 mu gihe kimwe cyo kororoka. Ikigabo gikora ibishoboka byose ngo hekugira ikindi kigabo kiza kubangurira ibyo bigore byacyo. Ikindi ni uko iki kigabo nubwo kiba gifite ibigore bingana gutyo ariko kiba gishobora gucunga neza umutekano w’ibyari byacyo nubwo rimwe na rimwe inyoni zitwa Dideric cuckoo zishobora kuza zikakirwanya zikakinesha zigatera amagi muri bya byari.

Ikigabo gishobora kugira ibigore 13 ubwo bivuze ko n’umubare w’ibyari ugomba kuba ari 13. Bivugwa ko icyari kimwe ikigabo kicyubaka mu minsi 1-3. Iyo imaze kucyubaka ikigore kiraza kikinjiramo cyasanga icyo cyari kimeze neza nuko kikemerako cya kigabo kikibangurira ariko iyo gisanze icyo cyari kitameze neza icyo kigore kirigendera.

Iyo ikigore kimaze kubangurirwa gitera amagi 1-5 kandi ikigore cyonyine akaba aricyo kiyararira mu gihe cy’iminsi 12-13. Muri iki gihe cyo kurarira ikigore kiba gifite amahane menshi ku buryo kidashobora kwemera ko ikigabo cyinjira mu cyari kuko n’ubundi ntacyo kiba kije kugifasha. Iyo imishwi imaze guturagwa igaburirwa na nyina gusa binyuze mu kuyiha udusimba cyangwa byaba ari impeke nyina ikabanza ikazihekenya zamara kunoga igacira mu kanwa k’umushwi.

Imishwi imaze ibyumweru bibiri iba ikuze bihagije ku buryo iva mu cyari ikigendera ikajya kwigenga.

Imibereho ya Southern red bishop muri iki gihe

Ntabwo umubare nyawo w’izi nyoni uzwi ariko ikizwi n’uko zigaragara ahantu henshi. Izi nyoni hari ubwo ziribwa n’izindi zirimo nk’Inyange ziringaniye izi tubona ziri kumwe n’inka cyangwa imbogo, n’ibindi bisiga bitandukanye.

Izi nyoni kandi nk’inyoni ziba hafi y’amazi kugera no kuba zubaka ibyari mu byatsi cyangwa ibiti biri mu mazi akenshi imitunganyirize y’ibishanga no kubihingamo biri mu bituma zibura aho kuba zisanzuye. Nubwo bimeze bityo, Umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije ushyira izi nyoni ku rutonde rw’inyoni zikigaragara.

Izi nyoni zikunze kuba mu bishanga
Mu Rwanda ni hamwe mu haboneka ubu bwoko bw'inyoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .