Ntabwo ari muri icyo gihugu babonye ubushobozi bwayo gusa, ahubwo no muri Sudani bifashishije iyi nyoni mu birango byabo.
Imiterere ya Secretary Bird
Kimwe mu bintu by’ingenzi biranga iyi nyoni ni amaguru maremare cyane kurusha izindi nyoni zose zihiga. Ifite amasunzu y’umukara agaragara ku mutwe inyuma.
Umubiri wayo uriho amoya y’umweru wijimye kandi ikagira amababa abiri y’umukara maremare ku murizo. Mu maso hayo nta bwoya bugaragara kandi haba hashobora gusa n’umuhondo, icunga cyangwa umutuku.
Muri izi nyoni, ikigabo n’ikigore bijya gusa nubwo ikigabo kijya kugira umurizo muremire, ubwoya bwinshi ku mutwe, umutwe mutoya n’amababa menshi y’ubururu ajya gusa n’ikijuju.
Iyi nyoni ishobora kurama imyaka hagati ya 10-19, ishobora kugira uburemere bw’ibiro bine, igihagararo cya metero 1.3, uburebure bwa santimetero 112-150, uburebure bw’amababa yayo bubarirwa hagati ya santimetero 191-215. Iyi nyoni kandi ishobora kugenda ku muvuduko wa kilometer eshatu ku isaha.
Aho Secretary Birds ziboneka
Izi nyoni ziboneka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kandi muri rusange ntabwo zikunda kugenda zimuka nubwo zishobora kuva hamwe zijya ahandi zikurikiye ahari imvura n’ahiganje ibyo kurya. Izo nyoni zikunda kuba mu mukenke n’ibihuru.
Ibyo kurya bya Secretary Birds
Izi nyoni ni indyanyama. Ibyo kurya byazo ni ibihore, inyamabere ntoya kuva ku mbeba kugera ku nkwavu, imiserebanya, inzoka, utunyamasyo, inyoni ntoya, amagi y’inyoni kandi rimwe na rimwe izi nyoni zishobora kurya inyamaswa zapfuye cyangwa zahiriye mu ishyamba.
Uko Secretary Birds zororoka
Secretary Birds zikora umuryango w’ikigabo n’ikigore bibana ubuzima bwose. Ahantu izi nyoni ziri zihacungira umutekano kandi zishobora kwiharira ahantu hangana na kilometero kare 50. Izi nyoni zishobora kororoka igihe icyo ari cyo cyose mu mwaka by’umwihariko igihe cy’impeshyi.
Icyari cyazo cyubakwa n’ikigabo gifatanyije n’ikigore kandi bikacyubaka mu giti hejuru hagati ya metero 2-13. Nyuma yo kubaka icyari ikigore gitera amagi ari hagati ya 1-3. Ikigabo n’ikigore bifatanya kurarira mu gihe cy’iminsi 45 kandi byombi bigafatanya kwita ku mishwi.
Mu kugaburira imishwi ikigabo n’ikigore bihekenya ibyo kurya maze byamara kunoga bikabicira ku muryango w’icyari ubundi imishwi ikaza ikabirya. Imishwi imaze iminsi 40 iba ishobora guhagarara neza. Ku minsi 60 imishwi iba itangiye gukubita amababa. Ku minsi 75-80 imishwi iva mu cyari kandi ku mezi 4-7 imishwi ijya kure cyane y’aho yavukiye.
Ibibangamiye Secretary Birds
Izi nyoni nubwo zishobora kuboneka ahantu hatandukanye muri Afrika ariko muri iki gihe hari imbogamizi nyinshi zirimo guhura na zo nko guhigwa, kubangamirwa n’ibikorwa bitandukanye bya muntu no kurogwa. Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukikije ushyira izi nyoni ku rwego rw’iziri mu kaga kuko umubare wazo urimo kugabanuka cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!