Benshi bakunda kumwita Guion "Guy" Bluford, akaba yarabaye umushakashatsi mu Rwego rwa Amerika rushinzwe iby’Isanzure, NASA.
Mu gihe yamaze akorera NASA, yagiye mu isanzure inshuro enye.
Ubwo yigaga iby’ubumenyi bwo mu Isanzure mu 1978, yari kumwe n’abandi birabura babiri, barimo Ron McNair waje gupfa nyuma y’ubutumwa bwo mu 1986, ndetse na Fred Gregory waje kuba umwe mu bayobozi bakuru ba NASA.
Asobanura uko we na bagenzi be bumvaga bizaba bimeze kujya mu Isanzure bwa mbere, Bluford yagize ati “Twese twari tuzi ko umwe muri twe agomba kuzajya muri uwo mwanya [kuba Umwirabura wa mbere ugeze mu Isanzure]. Nshobora kuba narabwiraga abantu ko nshobora kuba atari njye uzawujyamo, kuko natekerezaga ko kuzaba uwa kabiri byaba bishimishije cyane.”
Mu 1960 ni bwo Bluford yasoje ayisumbuye muri Overbrook High School. Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yacyize mu birebana no gukora no gukanika ibyogajuru muri Kaminuza ya Penn State.
Icyiciro cya Gatatu ndetse n’Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) byose yabikomeje mu bumenyi bw’ibyo gusana no gukanika ibyogajuru muri Kaminuza ya Air Force Institute of Technology mu 1974 na 1978.
Mu 1987 yongeye kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu by’ubucuruzi muri Kaminuza ya Houston, ndetse akomereza n’andi masomo y’ubucuruzi muri Kaminuza ya Pennsylvania.
Urugendo rwe rwa mbere mu Isanzure hari muri Kanama 1983, mu butumwa bwiswe STS-8.
Mu kiganiro yakoze mu 2013, yahishuye uko icyo cyogajuru kijya kuguruka yari yishimye cyane ku buryo yagiye aseka.
Ati “[Tugarutse] twumvishe amajwi twitonze ngo tumenye uwasekaga yari nde, dusanga yari njye.”
Mbere y’uko bagaruka ku Isi ku wa 5 Nzeri 1983, bakoze imirimo itandukanye mu Isanzure irimo no gufasha gushyirayo ‘satellite’ y’u Buhinde yiswe INSAT-1B.
Mu 1985, Bluford yasubiye mu isanzure ariko noneho agenda nk’inzobere.
Mu 2004 Bluford yatangaje ko urwo rugendo rwatumye agira amahirwe yo gutembera u Burayi ari kumwe n’umugore we, amwereka bimwe mu byo yabonye ari mu mahugurwa.
Icyo gihe yari yageze mu Burayi ku butumire bw’Abadage bari bajyanye nawe mu isanzure, akagenda abafasha nk’umuntu wari warahabatanze.
Bluford yongeye kujya mu isanzure mu 1991, no mu Ukuboza 1992.
Akigera ku Isi asoje urwo rugendo rwe rwa nyuma mu isanzure, Bluford yavuze ko agomba gufata umwanzuro ukomeye, agashaka ibindi akora akareka ibyo gusubira mu Isanzure.
Nyuma yaje kubona akazi mu kigo cyigenga ariko akomeza gukorana bya hafi n’abashakashatsi bohereza ibyogajuru mu isanzure.
![](local/cache-vignettes/L1000xH570/guion_bluford_yabaye_umwirabura_wa_mbere_wageze_mu_isanzure-3dfba.jpg?1733207002)
![](local/cache-vignettes/L1000xH404/guion_bluford_ubu_yasezeye_ibyo_kujya_mu_isanzure_ajya_mu_yindi_mirimo-99a3c.jpg?1733207002)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!