Niba bavuze ko ari ukwezi ko kwikinisha ntibivuze ko muri uko kwezi abantu bakumara bashishikaye bari kwikinisha. Ahubwo impamvu bakwise gutya bifite ikindi gisobanuro cyiza.
Ni ukwezi kwahariwe kuzirikana no gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, aho abantu baba bagomba kubiganiraho nta kwishishanya kandi ntacyo basize inyuma, kugira ngo bite ku mibereho myiza.
Wakwibaza uko byatangiye. Hari mu 1995 i San Francisco muri Amerika mu iduka ricuruza ibikoresho byifashishwa mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Iryo duka ryari rizwiho gucuruza ibikoresho bifasha abagore kwikinisha.
Hari nyuma y’uko umuganga wo muri Amerika witwa Joycelyn Elders atanze igitekerezo ko ibijyanye no kwikinisha byajya biganirwaho mu mashuri nka kimwe mu bigize isomo ryerekeye imyororokere.
Intego yari ukugabanya ipfunwe n’ikimwaro biterwa no kwikinisha hamwe n’imyitwarire mibi ibikomokaho. Ikindi hari hagamijwe ko abantu bamenya imibiri yabo.
Nubwo bimeze bityo, ingingo yo kwikinisha iracyari sakirirego mu miryango myinshi kandi ari ibintu bikorwa amanywa n’ijoro, bigakorerwa mu buriri, mu gikoni, mu biro, mu modoka n’ahandi.
Urugero nko mu Bubiligi, 88% by’abaturage bemeye ko bikinishije nibura rimwe mu buzima bwabo, kandi ko babikoze bwa mbere bari mu myaka 15. Bavuze ko nibura kugira ngo bagere ku byishimo byasabye iminota 14. Ku rundi ruhande, 30% by’abikinishije bo bakoresheje ibikinisho byabugenewe.
Muri icyo gihugu kandi, 69% bikinishirije mu buriri hagati ya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na Saa sita z’ijoro. 24% babikoreye mu bwogero, 14 babikorera ku kazi, abandi 14% babikorera mu modoka.
Ababiligi benshi bahitamo kwikinisha akazuba kava kandi cyane mu gihe cy’impeshyi.
Indi nkuru wasoma: Tujyane gusura ’Vuki’, iduka rya mbere ryatangije ubucuruzi bwa ’sextoys’ mu Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!