Igitangaje si uyu mwobo gusa, ahubwo ni ikibatsi cy’umuriro utazima kimaze imyaka irenga 50. Umuriro uterwa n’imyuka yo mu kirere ihura na Gaz Methane ituruka muri uwo mwobo ubundi bikabyara ikibatsi cy’umuriro.
Urusaku n’ubushyuye budasanzwe buterwa n’iki kibatsi n’imiterere ya Darvaza Gas Crater, ni byo byatumye abahagereye n’abahageze bahitirira “amarembo ajya ikuzimu”.
Nubwo bigoye guhamya icyateye uyu mwobwo wa Darvaza Gas Crater, abantu batandukanye bagiye bavuga ko hacukutse mu 1971 bitewe n’impanuka yabaye ubwo abashakashatsi b’Abasoviyeti bageragezaga gushaka uko hacukurwa gaz na peteroli.
Hari n’andi makuru avuga ko inzobere mu by’ubucukuzi bwa gaz n’ibikomoka kuri peteroli zikomoka mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, batwitse aka gace kugira ngo bakumire gaz methane nke bari bahabonye, kugira ngo ntikomeze gukwirakwira.
Ngo ibi babikoze bazi ko mu minsi mike izaka igashira, birangira bigenze uko batabikekaga
Turkmenistan iherereye muri Aziya yo Hagati aho ihana imbibi na Kazakhstan, Uzbekistan na Iraq.
Iki gihugu cyahoze ari igice cya Leta Zunze Ubumwe z’abasoviyeti ubu kiza ku mwanya wa gatandatu mu bihugu bikungaheye ku mutungo kamere wa gaz ku Isi. Hafi 70% bya gaz gitunganya yoherezwa mu bihungu nk’u Bushinwa, u Burusiya na Iran.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!