Uru rwego rutanga akazi ku barenga ibihumbi 14 muri Amerika bakora nk’aberekana imideli ariko abandi ibihumbi byinshi bakungukira muri uru rwego mu bundi buryo butandukanye.
Hashize igihe urwego rwo kwerekana imideli rutangiye kubaka izina mu Rwanda, ndetse hakaba n’ibigo bikora ako kazi nk’umwuga, mu gihe n’abamurika imideli b’Abanyarwanda cyangwa se bafite inkomoko mu Rwanda, bamaze kubaka amazina ku rwego rw’Isi muri rusange.
Kenshi iyo dutekereje umuntu umurika imideli, twumva ari wa muntu ugenda hagati y’abafana, icyakora abitwara kuriya ni igice kimwe muri byinshi bigize urwego rw’imideli ku rwego rw’Isi.
Fashion Editorial Model: Hariho abamurika imideli mu buryo bw’amafoto, ibizwi nka ‘Fashion editorial models’, kenshi usanga bakorera ibinyamakuru (magazine), ibizwi muri aka kazi bikaba nka ‘Vogue’ na ‘Elle.’
Abakora muri uru rwego kandi usanga bakorera ibigo biba bikeneye kwerekana imideli yabyo nka Brooks modeling Agency bikorana na Gucci, Prada, Marc Jacobs n’ibindi.
Kwinjira mu bakora muri iki cyiciro cy’abamurika imideli ntabwo ari ibintu byoroshye kuko usanga harashyizweho uburyo bwo guhitamo umuntu ubikwiriye, kenshi agasabwa kuba afite indeshyo runaka, ibiro runaka n’andi mabwiriza atandukanye.
Runway models: Iki gice ni kimwe mu bizwi cyane mu byerekana imideli ku rwego mpuzamahanga kuko abakora muri uru rwego ari bamwe batambuka berekana imyenda mu birori byagenewe ibyo bikorwa.
Swimsuit & lingerie models: Aba banyamideli berekana imyenda y’imbere izwi nka ‘Lingerie’ ndetse n’imyenda yifashishwa mu koga nka ’maillot de bain’. Kimwe n’ibindi byiciro by’imideli, aberekana imyenda muri iki cyiciro nabo bagomba kuba bafite indeshyo runaka, badafite inkovu ku mubiri n’ibindi bitandukanye.
Bakunze no kwifashishwa kandi mu kwerekana imyenda yambarwa ku zuba, iyambarwa mu buriri n’indi itandukanye.
Commercial modelling: Ni urwego rw’abanyamideli bamamaza ibikorwa bitandukanye, byiganjemo ibicuruzwa. Uru rwego narwo ruri mu zikomeye ku Isi ndetse no mu Rwanda rurahari. Abakora muri uru rwego bakunze kuba atari abanyamwuga mu kwerekana imideli mu buryo buhoraho, ahubwo ugasanga ari abantu bagaragara neza kandi babifitiye ubushake.
Mu bihugu byateye imbere, usanga abanyamideli bo muri iki cyiciro ari abantu bafite ibigo bakorana bibahemba buri kwezi, ubundi nabo bakajya bamamaza aho akazi kabonetse. Ni bamwe dukunze kubona nko mu matangazo y’ibigo by’ubucuruzi cyangwa no ku bifuniko by’ibicuruzwa bitandukanye.
Fitness modelling: Ni abanyamideli bibanda cyane mu kwerekana imyambaro yifashishwa mu bihe byo gukora mikino itandukanye. Kuri ubu basigaye bagezweho cyane aho uzababonera nko gihe amakipe agiye kwerekana imyambaro azakoresha mu mwaka mushya w’imikino.
Ubusanzwe, amakipe yakoreshaga abakinnyi bayo gusa, yaba abagore n’abagabo, ndetse menshi niko akibigenza. Icyakora amwe mu makipe nka Paris Saint Germain yatangiye gukoresha abandi banyamideli badasanzwe bazwi mu by’umupira w’amaguru, mu rwego rwo kwagura isoko ry’abashobora kubona imyambaro yabo, ndetse no guhanga udushya mu gihe cyo kuyerekana, ku buryo bica igikuba ku mbuga nkoranyambaga.
Ibigo bikomeye mu gukora imyambaro n’ibikoresho bya siporo zitandukanye nka Nike, Adidas, New Balance n’ibindi, bisigaye byifashisha aba banyamideli mu rwego rwo kumurika imyambaro n’ibikoresho biba bigiye gushyirwa ku isoko.
Aba banyamideli kandi berekana imyenda ishobora gukoreshwa mu gihe umuntu ari muri gym, cyangwa se mu gihe ari gukora siporo zitandukanye nko kwiruka, gukina imikino y’ingufu, imikino y’amaboko n’indi itandukanye.
Parts models: Abakora muri uru rwego ni abanyamideli berekana gusa ibice by’umubiri wabo. Aba berekana ibice nk’ikiganza, amaguru, amaboko n’ibindi bice by’umubiri wabo, ubundi umuntu akabihemberwa.
Bashobora gukoreshwa mu kwerekana ibicuruzwa bitandukanye, nk’urugero, mu gihe ikigo gicuruza impeta cyangwa isaha gikeneye gukoresha umunyamideli, abanyamideli berekana ibice by’umubiri nk’intoki cyangwa amaboko nibo bifashishwa.
Mu gihe kandi ikigo cy’ubucuruzi cyifuza kwerekana inkweto zifunguye nka ’sandals’, gishobora guhitamo gukoresha umunyamideli ufite ikirenge cyiza, nawe ubarizwa muri iki gice.
Mu gihe inzu runaka yifuza gushyira hanze imyambaro runaka, yifashishwa abanyamideli bashinzwe kwipima imyenda igiye kujya hanze. Bitewe n’umwenda ugiye gukorwa, usanga bari mu byiciro bitandukanye, bamwe bananutse abandi baringaniye mu gihe n’ababyibushye badahejwe.
Mu kumurika umwenda kandi haba hari abantu bashinzwe kwita ku bwiza bw’umunyamideli, hakarebwa uko asa mu maso, uko ateye n’ibindi nk’ibyo.
Muri rusange, usanga hari ibigo bishinzwe gushaka abanyamideli, ibyo bigo bikaba ari nabyo bibaha amasezerano, nabo bakifashishwa mu kwamamaza imideli iba yashyizwe ku isoko. Uko umunyamideli agira amahirwe yo gukorana n’ikigo gikomeye, ni nako amahirwe yo kwamamariza ibigo bicuruza cyangwa bikora imyenda arushaho kwiyongera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!