00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wakora nyuma yo kurumwa n’inzoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 September 2026 saa 10:44
Yasuwe :

Aho waba ugenda hose haba mu mashyamba cyangwa mu bisambu yewe no mu mijyi ntibitangaje ko wahura n’inzoka yewe bikagera n’aho ikuruma ndetse ni ikibazo cy’ubuzima gishobora guteza ingaruka zikomeye iyo umuntu atabonye ubufasha bwihuse.

Abahanga basaba ko umuntu urumwe n’inzoka agomba gutuza, akagera kwa muganga vuba kugira ngo agabanye ibyago byo kugira ibibazo bikomeye.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe indwara zititaweho (NTDs) n’indwara ziterwa n’udukoko mu Kigo cy’Ubuzima RBC, Ladislas Nshimiyimana, yavuze ko urumwe n’inzoka hari ibyo agomba gukurikiza

Iya mbere ni ugutuza no kuguma hamwe. Nyuma yo kurumwa, umuntu agomba kwirinda kwiruka kuko bishobora gutuma ubumara bw’inzoka bukwira mu mubiri vuba binyuze mu gutera k’umutima.

Ikindi ni ugukuraho ibintu byose bifashe ku mubiri nk’impeta, isaha, imikufi cyangwa imyenda igufashe cyane. Ibi bigomba gukorwa vuba kuko aho inzoka yarumye hashobora kubyimba, bigatuma ibyo bintu bigira ingaruka ku gutembera kw’amaraso.

Abantu ntibagomba gukata aho inzoka yarumye cyangwa kugerageza gukuramo ubumara. Nshimiyimana yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bishobora guteza ibindi bibazo ndetse bikangiza igice cy’umubiri cyarumwe.

Yagize ati “Hari abantu bagerageza kuzirika aho inzoka yarumye batekereza ko bigabanya gukwirakwira k’ubumara. Ariko ibyo bishobora guteza ibibazo bikomeye, ndetse rimwe na rimwe bigatuma igice cy’umubiri gicibwa.”

Abahanga kandi basaba abantu kwirinda gukoresha imiti gakondo, ibyatsi cyangwa ibindi bintu bitizewe aho inzoka yarumye kuko bishobora gutinza ubuvuzi bukwiye.

Umuti wagenewe kuvura ubumara bw’inzoka ni wo wonyine ushobora gufasha umuntu warumwe n’inzoka zifite ubumara, iyo utanzwe vuba kandi hakurikijwe amabwiriza ya muganga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rivuga ko buri mwaka abantu bari hagati ya miliyoni 5,4 barumwa n’inzoka buri mwaka ku Isi naho gatati ya miliyoni 1,8 na miliyoni 2,7 bagahura n’ingaruka z’ubumara bwazo. Muri Afurika habarwa abantu bari hagati ya 435.000 na 580.000 barumwa n’inzoka buri mwaka bakeneye kwitabwaho n’abaganga.

Mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 ku bantu 390.546 bo mu midugudu 763 bwerekanye ko buri mwaka habarwa abantu bagera kuri 4,3 ku gihumbi barumwa n’inzoka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages