00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo ukwiriye kwirinda mu gihe ufasha uwahungabanye

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 2 June 2026 saa 03:46
Yasuwe :

Wabyitwaramo ute uri kumwe n’umuntu ukabona afashwe n’ihungabana? Wenda akagira ubwoba bwinshi, umutima we ugatera vuba, akavuza induru, agahumeka insigane, akabira ibyuya byinshi, cyangwa akagira isereri.

Ntumbwire ngo wakwiruka, kuko ugomba gushikama ugafasha uwo muntu. Dore ibintu uba ugomba kwirinda n’ibyo uba ugomba gukora mu gihe ibyo bibaye.

Iyo umunyu afashwe n’ihungabana muri kumwe, uba ugomba kuguma utuje kandi ukirinda imyitwarire yatuma arushaho kugira ubwoba. Irinde kumubwira ngo “tuza” cyangwa kumukankamira kuko nta cyo byamufasha.

Na none irinde kumubaza ikibazo afite kuko muri uwo mwanya ataba afite ubushobozi bwo kugusobanurira ibihe arimo.

Uba ugomba no kwirinda kumuhobera kuko umuntu wafashwe n’ihungabana aba yumva ari mu bihe byo gupfa no gukira. Ni yo mpamvu hari ubwo wajya kumuhobera we akagusunika kubera ubwoba.

Uba ushobora kumuhobera mu gihe ari we ubigusabye, ariko niba atabishaka, irinde kubimuhatira.

Uba ugomba kwirinda kumwirengagiza cyangwa kumuhunga kuko kuba wenyine bishobora gutuma ibihe arimo biba bibi kurushaho.

Dore ibintu uba ushobora gukora kugira ngo umufashe. Uba ugomba kuguma utuje kandi ukamuvugisha mu ijwi rituje, ukamwibutsa ko uhari kandi umwitaho. Uba ugomba no kumwibutsa ko atekanye kandi uri bumugume iruhande.

Niba bishoboka, ushobora kumujyana ahantu hatuje kandi ukamusaba kwinjiza umwuka mwinshi mu masegonda ane, akawufunga maze akawurekura gake gake.

Ibyo wabimubwira unamwerekera uko abikora. Ibyo bizatuma umutima we wongera gutera neza kandi arekere guhumeka insigane.

Ushobora no gukoresha uburyo bwo kumurangaza, ukamusaba kubara ibintu bimuri imbere cyangwa kuvuga amoko 10 y’amabara.

Ibyo bizatuma ibitekerezo bye byibanda ku kindi kintu aho gukomeza kwibanda ku kintu cyamuhungabanyije.

Nyuma yo kuzanzamuka, umuntu wafashwe n’ihungabana ashobora kumva yatagangaye kandi agakorwa n’isoni. Uba ugomba kwirinda gukora cyangwa kumubwira ikintu cyatuma yumva ko uri kumuserereza cyangwa hari igikuba cyacitse.

Niba hari ibintu biteye isoni yakoze muri icyo gihe, uba ugomba kwirinda kubimubwira.

Ushobora kumubaza niba ashaka gusoma ku mazi cyangwa kuryama ho gato akaruhuka. Mushobora no gutembera mugakora akagendo k’amaguru mu rwego rwo gusubiza ubwenge ku gihe.

Ikiruta byose, aba agomba kumva ko atari wenyine, atekanye kandi umwitayeho. Iyo ubufasha bwibanze bwanze ibuka kubwihutana kwa muganga cyangwa guhamagara inzego z’ubuvuzi agafashwa n’ababigize umwuga.

Ibyo ukwiriye kwirinda mu gihe ufasha uwahungabanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages