Gusa hari n’abavuga bati ‘‘Twumvise ko umuntu ukoresha ukuboko kw’ibumoso aba ari umuhanga’’.
Tariki ya 13 Kanama buri mwaka, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abantu bakoresha ukuboko kw’ibumoso, cyane cyane hagamijwe kubakorera ubuvugizi ku bibazo bahura na byo bijyanye n’uko bakoresha uko kuboko, mu gihe usanga ibikoresho byinshi byo mu buzima bwa buri munsi bikorerwa abakoresha ukw’iburyo.
Urugero nka za ntebe zikoreshwa mu mashuri ya kaminuza zitandukanye, zashyiriweho ahantu ho kurambika ikayi ukandikiraho, ariko usanga zose zikozwe mu buryo uzandikiraho aba akoresha ukuboko kw’iburyo. Ntibigarukira ku mashuri kuko no mu kazi usanga ari uko.
Gusa nubwo bimeze bityo, abakoresha ukuboko kw’ibumoso na bo barakora ndetse bakagera ku ntego zabo bakavamo abantu bakomeye.
Urugero, Barack Obama na Bill Clinton bayoboye Amerika, bakoresha akaboko k’ibumoso. Abandi b’ibyamamare harimo nk’umuhanzi Justin Bieber, Lady Gaga, umunyabigwi Oprah Winfrey n’abandi.
Ibikoresho byifashishwa mu muziki birimo nka gitari na byo usanga bikozwe mu buryo byorohereza abakoresha ukuboko kw’iburyo.
Urugero nk’umuhanzi Justin Bieber atangira kwiga gucuranga gitari byaramugoye kuko yamaze igihe agerageza gucurangisha ukuboko kw’ibiryo ariko bikanga, nyuma nyina aza kubona ko bimubereye imbogamizi akora uko ashoboye amushakira gitari acuranga akoreshege imoso.
Abantu bari hagati ya 10-12% batuye Isi ni bo bakoresha imoso. Hari bamwe bizera ko abakoresha amaboko y’imoso baba ari abahanga ndetse bakaba intiti cyane muri siyansi, gusa nta bushakashatsi buhari bubihamya.
Mu 2019 ubushakashatsi bwashyizwe hanze na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza, bwagaragaje ko abakoresha imoso usanga igice cyabo cy’ibumoso n’icy’iburyo by’ubwonko bwabo bikorana cyane, ugereranyije n’uko usanga igice cy’ubwonko cy’iburyo cy’abakoresha amaboko y’iburyo ari cyo gikora cyane.
Bwakozwe hasuzumwa imikorere y’ubwonko bw’abantu bagera ku bihumbi 10, barimo abasanzwe bakoresha amaboko y’iburyo, n’abakoresha ay’ibumoso. Abashakashatsi babonye ko imikoranire ya hafi y’ibice by’ubwonko bw’abakoresha imoso, ishobora kugira uruhare mu kuborohereza mu birimo kuvuga indimi ndetse n’imivugire.
Abashakashatsi kandi baracyashaka amakuru yimbitse ku bituma umuntu avuka akoresha akaboko k’ibumoso, gusa bigaragara ko hari amahirwe menshi yo kuba binakomoka ku ruhererekane rw’imiryango, kuko byagiye bigaragara ko ababyeyi bakoresha amaboko y’ibumoso, biba byoroshye ko ari na bo babyara abana bayakoresha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!