Ifunguro rya mu gitondo ni ingenzi ku muntu kuko risubiza umubiri imbaraga uba wakoresheje iyo umuntu aryamye nijoro, ririnda umuntu kuryagagura bikaba byamurinda umubyibuho ukabije kandi rigatuma umuntu akora akazi ke neza.
Umuvugizi w’Ihuriro ry’inzobere mu by’imirire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Msora-Kasago, avuga ko iyo ifunguro rya mu gitondo riteguye neza, ryongera itungamubiri, ibinure umubiri ukeneye n’imyunyungugu.
Kuri bamwe banga gufata amafunguro runaka ngo badakomeza kubyibuha, Msora-Kasago asobanura ko gufata amafunguro yihariye (regime) mu rwego rwo kugabanya ibinure bidasobanuye kureka ifunguro rya mu gitondo, ahubwo umuntu ashobora kurekera kurya saa moya z’umugoroba akazongera kurya umunsi ukurikiye saa moya za mu gitondo (amasaha 12).
Ifunguro rya mu gitondo n’imyitozo ngororamubiri
Ubushakashatsi bugaragaza gukora imyitozo ngororamubiri mbere yo gufata ifunguro rya mu gitondo cyangwa kugira ikindi kintu umuntu ashyira mu nda, ari byo bimufasha kugabanya ibinure byinshi.
Icyakora, Msoro-Kasago avuga ko ibi atari byiza ku bantu bose kuko biterwa n’ibyo umuntu akeneye.
Ati “Hari abantu bashobora gukora imyitozo batariye ntibigire icyo bibatwara ariko hakaba n’abandi bumva bananiwe cyangwa nta ntege bafite ku buryo batabasha kurangiza imyitozo yabo.”
Umujyanama mu bijyanye n’imirire mu Ikipe ya Baseball yo muri Oakland, Wendy Sterling, we yavuze ko biba byiza iyo umuntu akoze imyitozo ngororamubiri amaze kurya cyane cyane ku bakora siporo zitandukanye.
Ati “Buri gihe ngira inama abakiliya banjye kurya mbere yo gukora imyitozo ngororamubiri. Nkorana n’abakora siporo, akazi kanjye ni ukubafasha kugira imbaraga bagakora imyitozo yabo neza. Kudafata ifunguro rya mu gitondo bisobanura ko bamara amasaha 14 batariye uhereye igihe baba baherukira kurya. Umusaruro wabo uba muke, baba bananiwe nta n’imbaraga bafite.”
Ifunguro rya mu gitondo riteguye neza, rikwiye kuba ririmo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara.
Muri ibyo ushobora gusangamo imbuto cyangwa imboga, ibibonekamo imyunyungugu nk’amagi na fromage cyangwa avoka. Ifunguro rya mu gitondo kandi rikwiye kuba ririho urunyanya cyangwa cocombre ndetse n’amata.



















TANGA IGITEKEREZO