Kuva kuri Donald Trump, ugakomereza kuri Recep Tayyip Erdoğan wa Turikiya, Emmanuel Macro w’u Bufaransa bose baravugishijwe kubera Giorgia Meloni, baba bateshutse gato ku byari ku murongo w’ibyigwa kubera uyu mugore w’imyaka 48.
Mu Ukwakira 2025 ubwo hasinywagwa amasezerano hagati ya Israel na Gaza mu Misiri, Trump ntiyaripfanye, yarakebutse abona uwo mugore umuterekeye amaso mu bwuzu bwinshi ati “Uri mwiza.”
Meloni uri mu bagore 32 bayoboye ibihugu na za guverinoma zitandukanye, akunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyamabaga kenshi ugasanga ntibinaturutse ku bikorwa bya politiki nk’akazi ke ka buri munsi, ahubwo bikomotse ku bwiza bwe, uburyo atereka amaso, uko avuga n’ikimero n’bindi.
Nko gutereka amaso, bikunze kubaho cyane iyo yagiye mu nama zihuza ibihugu bitandukanye, abayobozi bagenzi be b’abagabo ukabona basa n’abibagiwe icyabajyanye ahubwo bakihera amaso uwo mubyeyi, yatereka amaso ibintu bikaba ibindi, inkuru zigacicikana mu binyamakuru bitandukanye zitagaruka ku byavugiwe mu nama ahubwo zivugira uyu mugore.
Benshi bibuka igihe abayobozi bari bateraniye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, uburyo Minisitiri w’Intebe wa Albania, Edi Rama yatunguranye agashinga amavi, akifuriza Meloni isabukuru nziza y’imyaka 48, benshi bakabifata mu buryo butandukanye na cyane ko uyu mugabo adakunze kubikorera abandi.
Giorgia Meloni yabaye Minisitiri w’Intebe mu Ukwakira 2022 asimbuye Mario Draghi wari umaze umwaka kuri uyu mwanya. Meloni ni we mugore wa mbere mu mateka y’u Butaliyani wabaye Minisitiri w’Intebe.
a
Kurikira video urebe bimwe mu bidasanzwe bikunze kuranga Meloni ukunze kurangaza abatari bake.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!