00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku ikoranabuhanga rituma inka yiragira icyura

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 4 June 2026 saa 02:26
Yasuwe :

Ikigo cyo muri Nouvelle-Zélande cyitwa Halter yo muri iki gihugu yazanye ikoranabuhanga rifasha aborozi kuragira inka zirenga 100 hifashishijwe telefoni igendanwa.

Kuri ubu iki kigo cyatangijwe na Craig Piggott mu 2016 iri kubarirwa ku gaciro ka miliyari 2$ kandi ikorera mu bihugu nka Nouvelle-Zélande, Australia, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Halter ikoresha ikoranabuhanga rya ‘virtual fencing’ mu kuragira inka hatifashishijwe inzitiro zitagagarira amaso.

Bambika inka ibiziriko bikoranye ikoranabuhanga rya GPS kandi bishyirwamo umuriro hifashishijwe ingufu zituruka ku izuba.

Ibyo biziriko bituma ureba aho inka ziherereye kandi ukazishyiriraho uruzitiro rutagaragara ukoresheje telefoni yawe.

Iyo zirenze urwo ruzitiro zumva amajwi azihatira kujya mu cyerekezo ushaka, zakwirengagiza ayo majwi zikumva amashanyarazi azibangamira agatuma zijya muri icyo cyerekezo.

Uko igihe kigenda gihita, zigera aho zikamenyera ibyo biziriko kandi zikajya aho ushatse hose nta mananiza. Ibi ni ibintu bitangaje kuko ubusanze guhindura icyerekezo cy’inka zirenga ijana bishobora gutwara amasaha, ariko Halter ibikora mu minota itagera ku icumi.

Ikoranabuhanga rya GPS ikoranabuhanga rya Halter rikoreshwa mu kumenya aho inka ziherereye ryifashisha satellite kugira ngo hatabaho kwibeshya.

Halter ifasha aborozi kuragira inka zabo aho baba baherereye hose ku Isi, ntibakenere gutanga amafaranga mu kubaka inzitiro no guhemba abashumba, kandi bakamenya imyitwarire y’inka zabo mu bijyanye no kurisha, aho zamaze ubwatsi, n’uko ubuzima bwazo buhagaze.

Hari ikoranabuhanga rifasha inka kwiragira ikanicyura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages