Byakorewe ku mugabo witwa Jaiwen Hsu, bikorwa n’Ibitaro bya Kaminuza ya Pittsburgh (University of Pittsburgh Medical Center: UPMC) yo muri Leta ya Pennsylvania, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mbere y’uko bikorerwa kuri Jaiwen Hsu wari ufite imyaka 26, iki gikorwa cyari cyabanje kugeragerezwa ku nyamaswa zirimo imbeba n’inkende.
Umubiri w’uyu mugabo utarashoboraga gukora intanga ngabo, wahawe utunyangingo (stem cells) twagombaga kuvamo udukora intanga mu bihe bizaza.
‘Stem cells’ ni utunyangingo tw’umubiri tuba dufite ubushobozi bwo kwihinduramo utundi durandukanye, nk’utw’uruhu, utuvamo intanga, utw’ubwonko n’utundi. Bivuze ko nk’iyo hari utunyangingo umubiri ubura, utwagize ikibazo n’ibindi, ‘stem cells’ zifashishwa mu kudusimbura.
Jaiwen Hsu yari afite ikibazo kizwi nka ‘azoospermia’ aho mu masohoro ye nta ntanga zabagamo, ibyatumaga atabasha kuba yatera inda.
Ni ikibazo cyibasira umuntu 1% mu bagabo bose bo ku Isi. Ni ukuvuga ko mu bagabo ibihumbi 50 haba harimo 500 bafite iki kibazo.
Ni ikibazo giterwa no kudakora neza kw’imisemburo, umuyoboro w’intanga udakora neza n’ibindi bijyanye no kwihinduranya k’uturemangingo tw’umubiri.
Ikibazo cyo kutabyara Jaiwen yagitewe n’imiti ya kanseri izwi nka ‘chimiothérapie’ yahawe ari umwana bamuvura kanseri y’amagufwa, yangiriza imyanya y’imyororokere ye.
Muri iki gikorwa abaganga bifashishije ‘stem cells’ z’umubiri wa Jaiwen yari yarafashwe mbere zikabikwa mbere y’uko agira kanseri.
Uyu mugabo yari afite ‘stem cells’ mu dusabo tw’intanga twe. Abaganga barazifashe bazishyira mu ruhererekane rw’imyororokere ye, kugira ngo zongere gukora intanga akabyara.
Abaganga ba UPMC bakoresheje imashini ya ‘ultrasound’ yafashije mu kuyobora urushinge ruto bari bohereje mu bugabo bwo hasi. Ndetse icyo gihe abaganga bari bizeye ko umubiri w’uyu murwayi uzakora intanga nk’ibisanzwe.
Nyuma y’iki gikorwa byari biteganyijwe ko bazajya basuzuma amasohoro ye kabiri mu mwaka kugira ngo harebwe ko utunyangingo dukora intanga twatangiye gukura.
Umuganga w’inzobobere mu buzima bw’imyororokere wo muri Kaminuza ya Pittsburgh , Prof Kyle Orwig, yavuze ko batiteguye igitangaza.
Ati “Icyo twizeye ko utunyangingo twa ‘stem cells’ bizafasha mu gukora ingano nto y’intanga zatuma atera inda uwo bashakanye noneho akaba yafashwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga buhuriza intanga hanze y’umuntu bwa IVF.”
Abahanga mu bijyanye n’ubuvuzi bavuze ko ubu buryo buzafasha abantu benshi barimo n’abakize kanseri bagize mbere yo kugera mu kigero cyo kubyara, cyangwa abagize ikibazo cy’ubugabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!