Ubushakashatsi bwakozwe na Forbes ku bintu abaherwe bumva batabaho badafite, bwagaragaje ko bakunda ibintu bitandukanye kuko hari abumva batabaho batagira ibyuma bitanga umuyaga mu nzu (Air conditioner), abagore babo, telefone, amazu yo kuruhukiramo n’ibindi.
Gusa abenshi bahurira ku kintu kimwe cyo gutunga indege bwite, kuko mu baherwe 40 baganiriye n’ikinyamakuru cya Forbes, 12 muri bo bahurije ku kuba batabaho nta private Jet bafite.
Aba baherwe bavuze ko indege zisanzwe z’indege zitwara umwanya munini kugira ngo zigere aho zigiye, utirengagije gutinda kwazo rimwe na rimwe kubera ibibazo bitandukanye.
Si ibyo gusa kuko uba ugomba no kumara igihe usakwa, hasuzumwa ibyangombwa byawe n’ibindi byose uba usabwa kugira ngo uhaguruke, ndetse hakiyongeraho ko indege zisanzwe zitagira ibibuga byinshi byo kugwaho nka private jets.
Urwego rushinzwe ubwikorezi muri Texas, rugaragaza ko uyu mujyi ubwawo ufite ibibuga by’indege 389, muri byo 25 nibyo bikoreshwa n’indege z’ubucuruzi.
Umuherwe wa mbere muri Albania, Samir Mane, uyobora Sosiyete y’ubucuruzi Balfin Group, yavuze ko yaguze indege kugira ngo ajye abona uko agera mu bihugu byose akoreramo byoroshye.
Yagize ati “Gusura nk’iduka ryanjye riri Sarajevo bintwara iminota 20 n’indege yanjye, ariko byansaba umunsi wose mbaye ndatega indege isanzwe.”
Icyakora nubwo abantu benshi bafata gutunga indege bwite nk’ikimenyetso cy’ubutunzi, abaherwe bo bazibona nk’ibikoresho by’ubucuruzi.
Hugh Chatham, ni Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Sosiyete icuruza indege, CFS jets, yavuze ko iyo bitaba izi ndege, ibigo byinshi by’ubucuruzi biba byaraguye mu manga, kubera kubura uburyo byitabira inama zigiye zitandukanye.
Yagize ati “Hari ibintu abantu badatekereza, ntabwo indege ari igikoresho cy’ubutunzi nk’uko mubitekereza, bazitunze kuko zitabangiriza umwanya ndetse n’amafaranga.”
Mu gihe rubanda rugufi baba bari kubara agaciro k’ikintu nk’indege, abaherwe bo baba bari kubara amafaranga izamwinjiriza naramuka ayiguze.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!