Isi ikibaho, ngo amabuye manini aturutse mu Isanzure yayigonze ntiyari ikibazo kuri yo ahubwo yafashije ibinyabuzima kuhaba neza.
Inyigo yakozwe ku ngaruka z’ibuye ryagonze Isi mu myaka miliyari 3,26 ishize, yerekanye ko byafashije ‘microbes’, ibinyabuzima rukumbi byariho kuri uyu mubumbe kubaho neza.
Ni ibuye ryari rinini cyane, rikubye inshuro ziri hagati ya 50 na 200 iryatumye ‘dinosaurs’ zitakibarizwa ku Isi.
Nubwo aho ryaguye hangiritse bikomeye, abashakashatsi berekana ko umuraba ryateye mu Nyanja (tsunami) wazamuye intungamubiri zari zikenewe cyane na ‘microbes’ zari ku Isi kugira ngo zibeho neza.
Nadja Drabon wigisha ibijyane n’Isi n’imibumbe muri Kaminuza ya Havard akaba n’umuyobozi w’itsinda ryakoze iyo nyigo, asobanura ko kubera iryo buye habayeho impinduka ku bidukikije, zari zikenewe cyane kugira ngo ubuzima bugende neza ku Isi.
Drabon na bagenzi be bacukumbuye ibimenyetso by’ingaruka z’iryo buye mu myaka iri hagati ya miliyari 4 na miliyari 2.5 ishize, muri Afurika y’Epfo y’uyu munsi.
Bavuga ko ingaruka z’iryo buye zari ziteye ubwoba ku kinyabuzima cyari mu nyanja cyangwa ku butaka, ariko nyuma y’imyaka ibarirwa mu binyacumi ubuzima bwaragarutse, burushaho kumera neza kurusha mbere.
Bashimangira ko ibyo byatewe n’uko ingaruka z’iryo buye zatumye havubuka ibyo wakwita ibiribwa by’ingenzi ku binyabuzima byari aho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!