Itsinda ry’abahanga mu bumenyi bw’ikirere risanzwe rikurikirana iby’ibuye ryiswe 2024 YR4, rikorera muri Chili ryifashishije ikoranabuhanga rya Gemini bagerageza kureba uko rimeze, basanga rireshya na metero 60 z’umurambararo, ndetse rihindukira ku muvuduko uri hejuru kuko buri minota 20 riba rirangije iki gikorwa.
Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo abashakashatsi bari bavuze ko iri buye rigenda ryitarura Isi.
Bryce Bolin ukuriye itsinda ry’abashakashatsi muri Eureka Scientific yagize ati "Ibyo twabonye byadutunguye, ubundi kuva 2024 YR4 yaboneka yari ifite ishusho y’ikirayi.”
Iri buye rihereye hagati y’Umubumbe wa Jupiter na Mars. Mu ntangiro za 2025 NASA n’Ikigo cy’u Burayi kigenzura Isanzure, byavugaga ko hari ibyago bya 3% ko iri buye rizagwa ku Isi mu 2032 ariko ubu bemeza ko hari ibyago bya 3,8% by’uko rishobora kuzagonga Ukwezi muri uwo mwaka.
NASA yatangaje ko n’ubwo byaba iri buye rikagonga Ukwezi ntacyo rizangiza ku Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!