00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitangaje wamenya ku nyoni y’isandi

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 29 December 2024 saa 09:46
Yasuwe :

Mu gihe Pariki y’Igihugu y’Akagera izwi cyane ku nyamaswa z’inkazi, ariko igira n’inyoni z’amoko menshi zirimo isandi ifite umwihariko mu myitwarire idasanzwe mu mibereho yayo.

Ubu bwoko w’inyoni z’isandi, zigira ibara ry’umuhondo wiganje n’umukara mucye ariko zikaba zizwiho gusakuza cyane dore ko hari n’imvugo ikoreshwa muri sosiyete nyarwanda iyo hari umuntu uzwiho kuvuga cyane asakuza bavuga ngo “uriya muntu asakuza nk’isandi”.

Si ugusakuza gusa ahubwo zizwiho no kuba ari inyoni zigira ubwenge bwinshi kandi butangaje mu byo zikora.

Kamagaju Penina, umaze imyaka 18 ayobora ba mukerarugendo muri Pariki y’Akagera, avuga ko isandi zikorana neza cyane nko mu bwubatsi bw’ibyari byazo no kurinda umutekano wazo.

Avuga kandi ko iz’ingabo ari zo zubaka ibyari, zigahitamo ahantu hizewe kandi hafi y’amazu y’abantu cyangwa ku mazi.

Ati “Ingabo nizo zubaka icyari rero iyo kimaze kuzura, ingore iza gukora isuzuma kugira ngo irebe niba gikomeye bihagije. Iyo igishimye, iracyemera zikabona guhura, ingore igatereramo amagi, naho iyo itakishimiye, iragisenya kugira ngo hubakwe icyari cyiza kurushaho.”

Iyo isandi zubatse, amagi n’abana barara mu byari, mu gihe inyoni zikuze zirara hejuru y’ibiti hafi yabyo.

Ingabo iguma hafi y’icyari kugira ngo irinde umutekano w’abana bayo kandi inirinda gutererana urugo rwayo.

Ikindi gitangaje kuri izi nyoni ni uko zishobora gutuma abantu bamenya uko ibihe bimeze birimo kwerekana niba bahinze byakwera cyangwa niba atari igihe cyiza cyo kwera kw’imyaka.

Iyo ari igihe cyiza cyo kwera kw’imyaka, isandi zubaka ibyari kandi zigatera amagi zikororoka. Ariko iyo imyaka itazera, ntizororoka kuko ziba zizi ko atari igihe cyiza cyo kubona ibiryo.

Izi nyoni kandi impamvu zikunda gutura hafi y’ingo z’abantu, ziba zizeye ko nihagira ikizisagarira abantu batuye aho hafi ntakabuza bazitabara.

Pariki y’Igihugu y’Akagera irimo ubwoko bw’inyoni bugera kuri 480, buri bwoko kandi bugira umwihariko wabwo.

Isandi ni imwe muri bwo, ikaba inyoni ifite umwihariko wo kuba umuyobozi mwiza mu iteganyagihe ry’imihingire no kurinda umuryango wayo.

Kuyireba mu buzima bwayo bwa buri munsi byatanga amasomo ku mibanire y’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Inyoni z'isandi zizwiho kugira urusaku rwinshi
Inyoni z'isandi z'ingabo nizo zubaka ibyari byazo, ingore zikareba niba cyujuje ubuziranenge
Isandi z'ingore iyo zibonye icyari kimeze neza zirasasa zikabona guhura n'ingabo zazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .