Mu 2015 BBC yanditse ko abiganjemo abavuzi gakondo bo mu Bushinwa bakora iyi nzoga bizera ko ari umuti w’indwara nyinshi zirimo gutakaza umusatsi, kumagara k’uruhu, kubira ibyuya byinshi, kuribwa umungongo ndetse n’ibindi bitandukanye.
Hari n’abizera ko kunywa iyo nzoga byongera ubushobozi bwo gukora neza imibonano mpuzabitsina.
Iyi nzoga yahozeho no mu binyejana byo hambere, aho amateka agaragaza ko yatangiye kunyobwa mu Bushinwa ku bw’igisekuru cy’abo mu bwoko bwa Zhou bari batuye mu Burengerazuba bw’u Bushinwa mu 1040–770 mbere y’ivuka rya Yezu.
Mu itegurwa ryayo bayishyiramo inzoka nzima, ikabikwa iminsi ndetse hakongerwamo n’ibindi birimo ibyatsi by’ubwoko runaka hagamijwe kurwanya ko izazamo impumuro mbi, ikabikwa igihe kinini hizewe ko bizanayongerera uburyohe.
Akenshi nticuruzwa ku bw’impamvu zo kunywa inzoga, ahubwo icuruzwa hagambiriwe gukora ubuvuzi.
Gusa n’ubwo abavuzi gakondo bayigaragaza nk’ivura indwara zitandukanye, ubushakashatsi bwakozwe n’abo mu buvuzi bugezweho bagaragaza ko iyi nzoga igira ingaruka mbi ku mubiri wa muntu bitewe n’ubumara buba buri mu nzoka zayishyizwemo.
Ikigo gikora ubushakashatsi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, National Institutes for Health, mu 2016 cyagaragaje ko zimwe mu ngaruka zigera ku bakoresha uyu muvinyo, zirimo guhindagurika kwo kuvura kw’amaraso, ku buryo uwawunyweye aramutse agize igikomere akomeza kuva amaraso ntahagarare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!