00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitangaje ku mapeti atatu rukumbi y’abapilote, abaha ububasha bwo kogoga ikirere

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 29 April 2024 saa 08:11
Yasuwe :

Abapilote nubwo bose batwara indege, baba mu byiciro bitandukanye kandi buri wese akagira inshingano zitandukanye n’iz’undi bitewe n’ipeti afite.

Ni amapeti nk’aya y’abasirikare ujya wumva ariko ibishingirwaho n’uburyo atangwamo byo biratandukanye cyane.

Biratangaje ariko ntuzatungurwe no kumva kanaka utwaye indege bamuhamagara “Second Officer”, “First officer” cyangwa “Captain”. Ni aho amapeti yabo arangirira!

Mu nshingano zabo, bashinzwe gutwara indege no gupanga ingendo zazo, kugenzura imiterere y’ikirere ndetse no kumenya niba indege nta kibazo ifite mbere yo gukora urugendo, gukorana n’ababafasha gutwara indege bari ku kibuga (Air Traffic Controllers), ndetse no kugenzura umutekano w’abari mu ndege bose.

Basabwa kuba bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ry’indege, imiyoborere ndetse bakaba bafite ubushobozi bwo gufata imyanzuro mu gihe bari ku gitutu icyo ari cyo cyose.

Mu rugendo rwo kuba umupilote, ahera mbere na mbere kuri “Private Pilot License”, icyiciro aba atwara indege byo kwishimisha.

Hakurikiraho icyiciro cya “Instrument Rating”, aho umupilote atwara indege mu miterere y’ikirere itandukanye, ariko ayoborwa cyane n’ibyo yerekwa n’ ikoranabuhanga ry’indege.

Ava muri icyo cyiciro agera mu cya “Commercial Pilot License” kimwemerera gutwara indege mu buryo bumwinjiriza amafaranga. Aha aba yamaze kuba umunyamwuga.

Agitangira gutwara indege nk’akazi, atangira afite ipeti rya “Second Officer”. Ahangaha yicarana n’abandi bapilote ariko si we wihitiramo icyo akora, ahubwo ategereza amabwiriza y’ibyo akora ahabwa n’abafite amapeti yisumbuye ku rye.

Kuri uru rwego aba ariho, aba acyigira ku bamuruta byinshi mu buryo bwo gutwara indege z’ubucuruzi (commercial aircraft).

Uko agenda yunguka ubumenyi bwisumbuye anakora andi mahugurwa atandukanye, bigera igihe akazamurwa mu ntera agahabwa ipeti rya “First Officer “ cyangwa “Co-Pilot”. Aha ngaha na we aba yabaye umwe mu itsinda ry’abapilote batwara indege bagenda bungurana ibitekerezo ku myanzuro iri bubafashe mu rugendo rwabo, noneho atagitegereza guhabwa amabwiriza.

Iyo amaze kugira ubunararibonye n’ubumenyi buhanitse mu gutwara indege, ahabwa ipeti ryo hejuru y’andi, rya “Captain”.

Umupilote ufite ipeti rya “Captain” ni we uba ugomba kuyobora itsinda ry’abapilote batwaye indege, akaba ari we ufata umwanzuro wa nyuma ku bigomba gukorwa byose, ashingiye ku bunararibonye n’ubuhanga afite.

Ni we ushoborabyose mu rwego rwe, ugira ijambo rya nyuma ku cyo gukora igihe indege arimo iri kogoga ikirere, abari munsi ye bakamwigiraho.

Abapilote baba mu byiciro bakagira n'inshingano zitandukanye bitewe n'urwego buri wese agezeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .