00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibisigazwa by’indege byabonetse nyuma y’imyaka irenga 70 ikoze impanuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 July 2026 saa 07:45
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 74 indege ya sosiyete ya Pan Am igize impanuka ikarohama mu Nyanja ya Atlantique hafi y’inkombe za Puerto Rico, itsinda ry’abashakashatsi ryabonye ibisigazwa byayo biri munsi y’amazi.

Iyo ndege yari izwi nka Clipper Endeavor, ikaba yari ubwoko bwa Douglas DC-4, yakoze impanuka ku wa 11 Mata 1952 nyuma gato yo guhaguruka i Puerto Rico yerekeza i New York. Iyo mpanuka yahitanye abantu 52 mu bari bayirimo.

Abashakashatsi bo mu muryango wa Air/Sea Heritage Foundation, bafatanyije n’ikigo cya Deep Sea Vision ndetse n’ikiganiro cya Discovery Channel “Expedition Unknown”, ni bo babashije kubona ibisigazwa by’iyo ndege mu kwezi gushize bakoresheje ikoranabuhanga ryo gushakisha munsi y’amazi.

Bakoresheje ikoranabuhanga, babonye ibisigazwa by’indege biri mu bujyakuzimu bwa metero hafi 600 munsi y’amazi. Amashusho yafashwe yagaragaje ibice by’indege ndetse n’ikirango cya Pan American n’izina “Clipper Endeavor” bikigaragara.

Iyi mpanuka yabaye nyuma y’uko indege igize ikibazo cya moteri ebyiri zo ku ruhande rw’iburyo nyuma gato yo guhaguruka, bituma umupilote ayigusha mu mazi. Nyuma y’iminota mike yahise yibira.

Mu bari bayirimo, abantu 17 ni bo barokotse baratabarwa, mu gihe abandi 52 batakaje ubuzima. Abashinzwe iperereza bavuze ko kimwe mu byagize uruhare muri ayo makuba ari uko abagenzi batari bahawe amabwiriza ahagije y’umutekano mbere yo guhaguruka, ndetse hakaba harabayeho urujijo mu gihe cyo gushaka ibikoresho byo kwifashisha mu mazi.

Iyi mpanuka yagize uruhare mu guhindura uburyo ingendo zo mu kirere zikorwa, kuko nyuma yayo hashyizweho amabwiriza asaba ko abagenzi bahabwa ibisobanuro mbere yo guhaguruka ku bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze igihe indege ikoze impanuka, aho imikandara y’ubuzima ibikwa ndetse n’uburyo ikoreshwa.

Russ Matthews, umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze Air/Sea Heritage Foundation, yavuze ko kubona ibisigazwa by’iyi ndege ari ibintu bishimishije ariko kandi bibibutsa ibyabaye ku bantu batakaje ubuzima muri iyo mpanuka.

Nta gahunda yo kuvana ibisigazwa by’iyo ndege mu nyanja ihari, kuko aho iri hafatwa nk’ahantu ho kubungabunga urwibutso rw’abaguye muri iyo mpanuka. Ababashije kuyibona bari no gukorana n’ubuyobozi bwa Puerto Rico mu kurinda ako gace no gutekereza ku buryo hashyirwaho urwibutso rw’ababuze ubuzima.

Ibisigazwa by’iyi ndege byabonetse nyuma y’imyaka irenga 70 ikoze impanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages