Yabigarutseho ubwo yavugaga ku hazaza h’ikoranabuhanga rya AI mu nama ya TechCrunch Disrupt 2025, aho yanagarutse kuri ubu buryo buzongerwa kuri Zoom.
‘Digital twin’ cyangwa se ‘impanga yo ku ikoranabuhanga’ mu Kinyarwanda" ni ishusho yawe ariko mu buryo bw’ikoranabuhanga [avatar] izajya yifashisha AI, ibashe guhagararira umuntu mu nama ndetse inavuge mu izina cye.
Yuan yagaragaje ko Zoom iri gukora ishoramari rikomeye muri AI, avuga ko impamvu ari uko mu minsi iri imbere iri koranabuhanga rizafasha abantu kugabanya iminsi yo gukora.
Yavuze ko AI itazajya ifasha gusa kwitabira inama mu izina ry’abantu, ahubwo izajya inafasha mu kugenzura emails, gutoranya ubutumwa bw’ingenzi, no gufasha abayikoresha kumenya iby’ingenzi bisaba kwitabwaho byihutirwa.
Yashimangiye ko hamwe n’iri koranabuhanga, hari bumwe mu buryo bukoreshwa kuri Zoom buzavugururwa birushijeho.
Yuan yavuze ko mu myaka iri imbere, AI izaba ikora imirimo myinshi cyane mu izina ry’umuntu ku buryo ya minsi itanu yari isanzwe y’akazi ishobora kugabanyuka ikagera kuri itatu cyangwa ine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!