00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiryo bikomeje gutuma abagabo n’abagore bashondana

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 June 2026 saa 02:00
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza ku bantu 2.000 bari mu rukundo cyangwa babana, bwagaragaje ko abarenga umunani mu 10, bangana na 81%, batumvikana n’abo bakundana ku bijyanye n’ibyo kurya.

Abashakashatsi basanze abajya impaka ku biryo bashobora guharira inshuro zirenga 100 mu mwaka.
Ibi bigaragaza ko ikibazo cyo guhitamo icyo kurya, cyumvikana nk’ikintu cyoroheje, gishobora guhinduka intandaro y’amahane hagati y’abakundana, cyane cyane iyo buri wese afite icyo yifuza cyangwa atifuza.

Muri abo bagirana impaka zishingiye ku biryo, 21% bavuze ko bishobora kuvamo intonganya zikomeye. Hari n’abandi bahisemo gukemura icyo kibazo mu buryo bworoshye, aho 30% bavuze ko bahitamo kurya ibiryo bitandukanye n’iby’abo bakundana kugira ngo birinde amakimbirane.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umwe mu bantu 10 bari mu rukundo, akenshi atabasha kumvikana n’uwo bakundana ku cyo bagomba kurya. Ibi bituma igihe cyo gufata ifunguro, cyakagombye kuba icy’umunezero no gusabana, gihinduka igihe cy’impaka n’umunaniro.

Impaka nyinshi zishingiye ku biryo zigaragara cyane iyo abakundana bagiye guteka mu rugo. Abagera kuri 35% bavuze ko ari bwo batumvikana cyane ku byo kurya, mu gihe 22% bo bavuze ko ikibazo gikomera iyo bahisemo kujya kurya hanze cyangwa gutumiza ibyo kurya.

Hari n’aho bigera umwe mu bakundana agahitamo kwicecekera kugira ngo yirinde amahane.

Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo ari bo bemera kwigomwa kurusha abagore ku bijyanye n’ibyo bashaka kurya, kuko 27% by’abagabo bavuze ko bemera guhindura amahitamo yabo kugira ngo bahuze n’ayo abo bakundana, mu gihe ku bagore ari 20%.

Icyakora, 20% by’abagabo bavuze ko abo bakundana ari bo bagira ijambo rya nyuma ku byo barya, mu gihe 16% by’abagore bavuze ko ari bo bemeza amahitamo ya nyuma.

Ikindi gitangaje ni uko 24% bavuze ko batakundana n’umuntu ufite imirire itandukanye cyane n’iyabo, nko kuba atarya inyama cyangwa afite ibyo adashobora kurya kubera impamvu z’ubuzima, imyemerere cyangwa amahitamo ye bwite.

Mu guhitamo icyo kurya, uburyohe ni bwo buza imbere kuko 43% bavuze ko ari cyo kintu cy’ingenzi bareba. Icyakora hari n’abagera kuri 15% bemeye ko hari ubwo batumiza ibiryo bakunda rwihishwa, batabibwiye abo bakundana, kugira ngo birinde kongera kujya mu mpaka.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura abantu babiri mu icumi aribo bumvikana ku mirire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages