Abashakashatsi basanze abajya impaka ku biryo bashobora guharira inshuro zirenga 100 mu mwaka.
Ibi bigaragaza ko ikibazo cyo guhitamo icyo kurya, cyumvikana nk’ikintu cyoroheje, gishobora guhinduka intandaro y’amahane hagati y’abakundana, cyane cyane iyo buri wese afite icyo yifuza cyangwa atifuza.
Muri abo bagirana impaka zishingiye ku biryo, 21% bavuze ko bishobora kuvamo intonganya zikomeye. Hari n’abandi bahisemo gukemura icyo kibazo mu buryo bworoshye, aho 30% bavuze ko bahitamo kurya ibiryo bitandukanye n’iby’abo bakundana kugira ngo birinde amakimbirane.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umwe mu bantu 10 bari mu rukundo, akenshi atabasha kumvikana n’uwo bakundana ku cyo bagomba kurya. Ibi bituma igihe cyo gufata ifunguro, cyakagombye kuba icy’umunezero no gusabana, gihinduka igihe cy’impaka n’umunaniro.
Impaka nyinshi zishingiye ku biryo zigaragara cyane iyo abakundana bagiye guteka mu rugo. Abagera kuri 35% bavuze ko ari bwo batumvikana cyane ku byo kurya, mu gihe 22% bo bavuze ko ikibazo gikomera iyo bahisemo kujya kurya hanze cyangwa gutumiza ibyo kurya.
Hari n’aho bigera umwe mu bakundana agahitamo kwicecekera kugira ngo yirinde amahane.
Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo ari bo bemera kwigomwa kurusha abagore ku bijyanye n’ibyo bashaka kurya, kuko 27% by’abagabo bavuze ko bemera guhindura amahitamo yabo kugira ngo bahuze n’ayo abo bakundana, mu gihe ku bagore ari 20%.
Icyakora, 20% by’abagabo bavuze ko abo bakundana ari bo bagira ijambo rya nyuma ku byo barya, mu gihe 16% by’abagore bavuze ko ari bo bemeza amahitamo ya nyuma.
Ikindi gitangaje ni uko 24% bavuze ko batakundana n’umuntu ufite imirire itandukanye cyane n’iyabo, nko kuba atarya inyama cyangwa afite ibyo adashobora kurya kubera impamvu z’ubuzima, imyemerere cyangwa amahitamo ye bwite.
Mu guhitamo icyo kurya, uburyohe ni bwo buza imbere kuko 43% bavuze ko ari cyo kintu cy’ingenzi bareba. Icyakora hari n’abagera kuri 15% bemeye ko hari ubwo batumiza ibiryo bakunda rwihishwa, batabibwiye abo bakundana, kugira ngo birinde kongera kujya mu mpaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!