00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiryamirwa n’ibikinisho biri mu bitera abana indwara-Ubushakashatsi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 18 April 2025 saa 11:18
Yasuwe :

Ubushakakatsi bwagaragaje ko iyo abana baryamye bashobora guhumeka ibinyabutabire bibi biva muri matela, amashuka, ibiringiti n’ibikinisho bahabwa ku buryo byanabatera ibibazo by’imikurire y’ubwonko n’izindi ndwara.

Ni ubushakashatsi bwasohowe na Kaminuza y’Ubumenyi bw’Isi yo muri Toronto ku wa 15 Mata 2025.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu byumba 25 by’abana bari hagati y’amezi atandatu n’imyaka ine, hapimwa umwuka yo muri ibyo byumba.

Bugaragaza ko muri ibyo byumba haba huzuyemo utuvungukira tw’ibinyabutabire bishyirwa mu bikoresho bya pulasitike kugira ngo byorehe (phthalates), ibishyirwa mu myenda no mu bikoresho byo munzu ngo bidafatwa n’inkongi y’umuriro vuba, n’ibituma bitangizwa n’imirasire y’izuba.

Umwarimu kuri iyi Kaminuza ari na we wayoboye ubu bushakashatsi, Mariam Diamond, yavuze ko utwo tunyabutabire twinshi twasanzwe hafi y’uburiri bw’abana.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko ikinyabutabire cya "Phthalate" kigira ingaruka ku mikorere y’imyanya myibarukiro mu bana b’abahungu n’abakuze.

Bwanagaragaje ko gitera abana umubyibuho ukabije, asthma, ibibazo by’umutima, impfu na kanseri.

Dr. Arlene Blum, wafashije muri ubu bushakashatsi yavuze ko bibabaje kubona ibinyabutabire bizwiho kwangiza ubuzima bw’abana bigikoreshwa mu bikoresho byabo.

Yagize ati “Biteje inkeke kuba ibi binyabutabire bikiboneka mu buriri bw’abana, nubwo tuzi ko byagaragaye ko ntacyo bifasha mu kwirinda inkongi y’umuriro. Ababyeyi bakwiye kuryamisha abana babo bizeye ko batekanye.”

Bumwe mu buryo bwo kurinda umwana wawe, ni kugabanya ibikinisho mu cyumba cye, kumesa kenshi ibyo umwana wawe araramo no guhitamo gukoresha ibintu bitahinduriwe ibara, kuko ibintu by’amabara bifite ibyago byinshi byo kugaragaramo ibinyabutabire byagira ingaruka ku buzima bw’umwana.

Ibikinisho by'abana biri mu bibatera indwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .