00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibirayi biri gutangirwa ubuntu mu Budage

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 30 January 2026 saa 07:51
Yasuwe :

Ikigo gikora ubuhinzi bw’ibirayi mu Budage kiri gutanga ibirayi by’ubuntu nyuma y’uko bagize umusaruro mwinshi bagahitamo kuwatangira ubuntu.

Ibi birayi biri gutangwa n’ikigo cy’ubuhinzi, Osterland Agrar, cyanze ko ibirayi birenga toni 4000 byangirika.

Ibi birayi ku ikubitiro biri guhabwa ibigo by’amashuri, insengero, ibigo bitanga imfashanyo z’ibiribwa, n’ahandi.

Iki kigo kandi cyashyizeho ahantu harenga 170 umuntu yasanga ibyo birayi by’ubuntu.

Iki kigo gisobanura ko aho kugira ngo ibirayi byabo byangirike babitangira ubuntu, aho kuri ubu kimaze gutanga ibilo birenga ibihumbi 500 kuva cyatangira kubitanga ku wa 13 Mutarama 2026.

Ku rundi ruhande ariko Ihuriro ry’Abahinzi bo muri Brandenburg, ntibishimiye iki gikorwa kuko bavuga ko ari gutesha agaciro imbaraga z’abahinzi, ibiribwa, no kwimenyekanisha mu buryo butaribwo.

Bagaragaza kandi ko ibyo bishobora kwangira isoko ry’ibirayi muri iki gihugu nk’uko Timo Scheib uyobora iri huriro.

Ati “Ibiryo bizahora bifite agaciro n’iyo abantu badatekereza batangira kugenda babitangira ubuntu ku mashuri n’insengero.”

Ibi birayi biri koherezwa mu Mujyi wa Berlin ndetse n’ibindi bice byo mu Budage no muri Ukraine.

U Budage ni cyo gihugu cya mbere cyigira umusaruro mwinshi w’ibirayi mu muryango w’Ubumwe bw’Ubumwe bw’u Burayi.

Mu 2025 iki gihugu cyabonye umusaruro wa toni miliyoni 13,4 z’ibirayi ziyongereyeho 5% ugereranyije n’umusaruro cyabonye mu mwaka wabanje ari nayo mpamvu uyu mwaka habonetse ibirayi byinshi.

Abahinzi b'ibirayi mu Budage bari kubitangira ubuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages