Ese wowe iyo uri mu kiruhuko ukora iki? Muri iyi nkuru ngiye kukubwira ibintu bitanu ukwiriye gukora mu gihe uri mu kiruhuko.
Kuganira n’umuryango cyangwa inshuti zawe
Biragoye ko wabonera umwanya umuryango wawe n’inshuti zawe buri munsi bitewe n’imiterere y’akazi, ni yo mpamvu mu gihe cy’ikiruhuko ukwiriye kubaha umwanya mugasangira, mukaganira kuko iyo uri kumwe n’abo ukunda bigutera imbaraga zo kurushaho gukora cyane.
Kwishimana n’inshuti zawe cyangwa umuryango wawe kandi bikurinda kwigunga no kwiheba ndetse iyo ufite intekerezo mbi bagufasha kuzivamo ugatekereza neza.
Gukora ku mishinga yawe n’ibyo ukunda
Benshi baba bafite ibintu bishimira gukora ariko bagahura n’imbogamizi zo kubura umwanya wo kubikora kubera akazi kenshi. Uretse ibyo kandi hari umuntu uba afite indi mishinga ku ruhande itandukanye n’akazi ke ka buri munsi.
Mu ikiruhuko ni amahirwe meza yo kwita ku mishinga yawe, gukora ibyo ukunda nka siporo, gusoma ibitabo, gushushanya no guteka. Ibi bikorwa bikurinda ‘stress’ kandi bikagufasha kumva umerewe neza.
Kwitekerezaho
Ikiruhuko ni umwanya mwiza wo kwitekerezaho ukareba ibitagenda neza, impamvu iri kubitera ndetse ugashaka icyo wakora kugira ngo bihinduke.
Urugero; ushobora kuba umaze iminsi utari gukora akazi neza nk’uko byari bisanzwe, bikaba byiza kubitekerezaho mu gihe ubonye akaruhuko ukareba ikiri gutera ibyo bintu ukagishakira umuti.
Ushobora kandi kureba zimwe mu ntego wari ufite niba warazigezeho, ukareba ikitaragenze neza ku buryo wazagikosora ukamenya aho ugomba gushyira imbaraga mu byo uzakora ubutaha, ibi bigendana kandi no kwiha izindi ntego.
Kwita ku buzima bwawe
Ubu ni uburyo bwo kwibanda ku buzima bw’umubiri, aho ushobora gukora siporo, byibuze buri munsi, kwita ku mirire ikungahaye ku ntungamubiri ndetse no gufata umwanya uhagije wo kuryama.
Kwita ku buzima bwawe kandi bigendana no guhangana n’ibikubabaza cyangwa ibiguhangayikisha. Ugomba kwirinda kwikoreza umutima ibibazo umara umwanya munini utekereza ku bitagenda.
Kwita ku buzima bigira uruhare rukomeye mu kugufasha kumera neza ku buryo nusubira mu kazi na ko kazagenda neza.
Kwiga ibintu bishya
Ni byiza ko mu gihe cyawe cy’ikiruhuko wiga ibindi bintu bishya byagufasha kwiyungura ubumenyi mu kazi kawe ukaba wazana udushya.
Ushobora kwiga ururimi rushya, gukoresha ikoranabuhanga cyangwa kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n’akazi kawe gasanzwe.
Kwiga ibishya bigufasha kwagura ibitekerezo, kuzamura ubushobozi no kugumana ubushake bwo gukomeza gutera imbere.
Mu bindi ushobora gukora mu kiruhuko ni ibikorwa byo gufasha, gutembera, gusura abantu ndetse no kwirinda kumara umwanya munini uri kuri telefoni ukoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ureba filimi.
Ibi bintu uzasanga abantu bateye imbere ari byo bakora mu gihe baruhuka ndetse nawe ubikoze bishobora kukuganisha ku nzira y’iterambere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!