Dore ibintu bitanu bishobora kukwereka ko umuntu muri mu rukundo ashobora kuba atagukunda by’ukuri.
Nta makuru afatika umuziho
Bijya bibaho ugasanga abantu bitwa ko bakundana, ariko watekereza ugasanga nta bintu uzi ku mukunzi wawe, utazi ubuzima bwe, ibyo akunda n’ibyo yanga, mbega ugasanga ntumuzi mu by’ukuri.
Kenshi biterwa n’uko uba ukundana n’umuntu ariko atagufiteho gahunda ndende, bityo ntagire ubushake bwo kwisanzura ngo akwizere, akubwire ubuzima bwe.
Niba ubona ukundana n’umuntu ariko utazi uwo ari we, ni ngombwa cyane kwibaza impamvu. Ese ni wowe utagira ubushake bwo kumenya ayo makuru cyangwa ni we utagira ubushake bwo kukubwira amakuru y’ubuzima bwe?
Ni ngombwa kumenya impamvu.
Kutaguha umwanya
Umwanya warabuze mu buzima bw’abantu, ariko umukunzi wawe ntakwiriye kukuburira umwanya. Mushobora kudasangira buri joro, cyangwa ngo muvugane buri uko umutima uteye, ariko rimwe na rimwe mugomba kugira igihe cyo kuganira no kumenya uko buri wese amerewe.
Kubona abantu bakundana ariko bamara igihe kinini batabonana cyangwa ngo banaganire ni ibintu bidasanzwe. Niba bikubaho, ibaze impamvu bigenda bityo, ishobora kuba ifitanye isano n’uko umukunzi wawe atagukunda by’ukuri.
Ntakwereka urukundo
Urukundo ni ibikorwa, si amagambo. Ibi ntibivuze ko urukundo ari amafaranga, nubwo agira uruhare mu kurugaragaza. Igihe umuntu atakwereka ko agukunda, biba ari ngombwa kubitekerezaho.
Urugero, niba umukunzi wawe ataguha umwanya wo kuganira nawe, ntazirikane ibihe bidasanzwe nk’iminsi y’amavuko n’ibindi nk’ibyo, uba ugomba kwibaza impamvu bimeze gutyo.
Ntakubaha
Kenshi iyo ukunda umuntu, ikimenyetso cya mbere kibigaragaza ni uko umwubaha, ukubaha umwanya we, ibitekerezo bye, imigenzereze ye n’ibindi.
Iyo ukundana n’umuntu ubona utakubaha, yaba mu ruhame cyangwa muri mwenyine, ni ngombwa cyane ko kubitekerezaho kuko urukundo rukunze gukurura ubushake bwo kubaha uwo ukunda.
Ntaterwa ishema no kukwitaho
Umuntu ugukunda by’ukuri, uzabibonera mu buryo akwitaho. Iyo umuntu atakwitaho, ntamenye iby’imibereho yawe y’umwihariko, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko atagukunda byuzuye.
Hari igihe umuntu ashobora kuba adafite bwo kugufasha mu bibazo ufite, ariko ni byiza no kwerekana ubushake bwo kugufasha gukemura icyo kibazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!