Ibi ni bya bintu ukorera umugabo agatuza ku buryo abantu batangira gutekereza ko wamuhaye ku tubabi twa ka gasombe nk’uko bamwe babyizera.
Icya mbere ni ukumwubaha. Abagabo bakunda icyubahiro. Muri Self-determination theory ya Edward L. Deci and Richard M. Ryan, bavuga ko icyubahiro ari kimwe mu bintu by’ibanze abagabo bakenera kugira ngo batere imbere.
Iyo umugabo yubashywe, bituma yumva ko ibitekerezo bye n’imyanzuro ye bifite agaciro. Ibyo bituma arushaho gufata imyanzuro myiza kandi akagira umuhati wo gukora cyane.
Icya kabiri ni ukumuha amahoro. Ikintu gishobora gutuma umugabo akurambirwa ni ukumutesha umutwe.
Aba yiriwe muri rwaserera zo mu kazi n’ibindi bintu bimubuza amahoro. Iyo atashye, ntabwo aba akeneye umuntu umwongerera “stress” ahubwo aba akeneye kumva atuje.
Mu rugo hagomba kuba ahantu hamufasha gushyira ibitekerezo ku murongo no kugarura akabaraga.
Mu bushakashatsi yise Cognitive Load & Tend-and-Befriend Theory, Shelley Elizabeth Taylor wigisha muri Kaminuza ya California, yagaragaje ko iyo abagore bahangayitse bafashwa no kuganira n’abantu bisanzuraho mu gihe abagabo baba bashaka kuba bonyine.
Na none inzobere mu mitekerereze ya muntu Robert Wayne Levenson yo muri Kaminuza ya UC Berkeley yagaragaje mu bushakashatsi bwe ko abagabo bagirwaho ingaruka zikomeye n’amakimbirane kurusha abagore, kandi bigasaba igihe kinini ngo imibiri yabo yongere gusubira ku murongo.
Umugabo uhora mu makimbirane aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima n’agahinda gakabije kurusha abagore. Amahoro ku mugabo ntabwo ari icyifuzo, ahubwo ni ikintu cy’ibanze akenera.
Niba umugabo akubwiye ko atameze neza, muhe umwanya wo kwitekerezaho. Na none ujye wirinda kumwakiriza ibibazo n’amaganya kuko bituma umubiri we urushaho gukora umusemburo wa cortisol utera imihangayiko.
Ikindi ni ukumubera umuntu yizera kandi akishingikirizaho. Ntukemere ko umugabo wawe ahangayikishwa n’ibintu byisubiramo. Ibyo bikubiyemo kutamutekera, kutamufasha gutegura ibyo ari bwambare, n’indi mirimo yisubiramo.
Muri Self-efficacy theory, Albert Bandura agaragaza ko abagabo bacika intege, bakarushaho guhangayika, bakarakazwa n’ubusa, kandi bagafata imyanzuro mibi iyo bamaze igihe kinini mu bintu byisubiramo.
Mbese uri umuntu ashobora gusiga mu rugo akumva atekanye? Mbese umuba hafi mu gihe ibintu bitameze neza? None se ashobora kukubwira uko yiyumva adafite ubwoba bw’uko uri bumumerere nabi cyangwa ukamucira urubanza? Iyo uri umuntu umugabo wawe yizera kandi akishingikirizaho, bituma arushaho kuguha agaciro no kugukunda.
Icya kane ni uguhaza ibyiyumvo bye. Ibyo bikubiyemo ibikorwa byose by’urukundo nko kuryamana na we, kumwibutsa ko afite agaciro, no kumushimira.
Si ngombwa ko umubwira amagambo menshi cyangwa ngo umwandikire igitabo cy’imitoma, kuko icyo aha agaciro cyane ari ibikorwa byawe kuruta amagambo uvuga.
Kuryamana n’umugabo wawe bituma umubiri we ukora imisemburo ya endorphins na oxytocin igabanya imihangayiko, igatera ibyishimo kandi igatuma umubano wanyu urushaho gukomera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!