Abo bahanga bagaragaza ko urupfu rushobora gutuma umwana agira indwara zitandukanye, nk’agahinda gakabije, ihungabana, indwara zifata ubwonko n’indi myitwarire idasanzwe ibangamira imikurire yabo, mu gihe babwiwe amakuru yarwo mu buryo butari bwo.
Iyo bigeze ku ngingo yo kubura uwawe cyangwa uwo kunda, cyangwa undi wo mu muryango, ababyeyi bagirwa inama yo kwitondera ku byo babwira abana babo, na cyane ko baba abafite amatsiko, ku buryo hari ibyo ushobora kumubwira, bikamwangiriza ubuzima kandi atari byo byari bigamijwe.
Mu byo umwana akwiriye kubwirwa ku rupfu harimo:
Kubwira umwana ukuri kw’ibyabaye inzira zikigendwa
Abana benshi babwirwa ko abapfuye bajya mu ijuru byagera mu myizerere bakigishwa ko bifuza kuzajya mu ijuru.
Ibi birabacanga kuko bananirwa guhuza ijuru n’urupfu, bamara gukura bakumva barabeshwe batarahawe akanya ko kubabazwa n’ibyabaye ngo biyakire, ugasanga bibagiraho ingaruka.
Urarira ariko umwana yakugera imbere ukiyumanganya, nyamara wafatanya na we kurira no kwakira ibyabaye hamwe, kuko biba ari byo byiza aho kuzahangana n’ingaruka nyuma.
Gusobanurira umwana imiterere y’urupfu n’inshingano y’umuntu ku Isi, bimuremamo kubaho ubuzima bufite intego.
Kumubwira impamvu z’agahinda
Igihe wasobanuriye umwana impamvu z’agahinda, impamvu mu rugo hari abantu benshi barira, bituma nawe yifatanya na bo adahejwe.
Ashobora kugira agahinda, umujinya, gutungurwa bikomeye, kwanga kurya, kurira n’ibindi, ariko ukamuba hafi mu buryo yakira ibyo yamenye.
Gukoresha imvugo zitajimije ariko zidahahamura
Umwana aba afite ubwenge bugikura, ndetse buba butakwakira ibintu byinshi biburenze ariko butanasobanukirwa zimwe mu mvugo zijijisha, ku buryo kumubwira ngo naka yatashye, yagiye mu ijuru, yasinziriye, bimuheza mu gihirahiro.
Nubwo amagambo nk’ayo yamuturisha by’akanya gato ariko ubushakashatsi bwerekanye ko gukoresha amagambo y’ukuri bifasha umwana kwakira ibyabaye aho guhangana na byo, ubuzima bwe bwose nyuma yo kubimenya atinze.
Kumuha umwanya wo guherekeza uwapfuye
Nk’urugero niba umwana wawe ari ku ishuri, cyangwa yaragiye mu bindi bintu bituma ataha mu rugo mu gihe runaka kitari buri munsi, mukagira ibyago wenda mupfushije umuntu, hanyuma murabimuhishe, mushyinguye adahari, akazabimenya yagarutse. Ibyo mwita kumurengera bishobora kuvamo ibibazo, umwaka akakwanga ubuzima bwe bwose.
Ababyeyi basobanutse mu myumvire usanga batanga inshingano ku bana mu guherekeza uwapfuye. Yahitamo ifoto ikoreshwa, indirimbo zizakoreshwa hasezerwa uwapfuye, cyangwa gusoma amagambo ajyanye n’ibigwi yasize, gufata ifoto y’uwapfuye n’ibindi.
Ibyo bituma agira ubundi bumenyi, ntabeho nk’umwasama, akamenya uko yitwara mu buzima busanzwe.
Guha umwana umwanya wo kunamira uwapfuye mu buryo bwe
Amarangamutima y’abantu aratandukanye. Hari abababara bacecetse, abumva bashaka kuba bonyine, abandi bagasa nk’ababyirengagiza kubera ubwoba, ukabona ko buri wese yunamira uwapfuye mu buryo bwe.
Mu biganiro ugirana n’umwana muri ibyo bihe, mwigishe ko bishoboka kubaho uwagiye adahari, uko yakubaka ahazaza he nubwo hagiye umuntu w’ingenzi wagombaga kumufasha.
Ereka umwana ko uhari ku bwe, umwibutse imirimo myiza uwagiye yakoraga, ariko na we ahabwe umukoro wo gukora neza.
Mu byo ugomba kurinda umwana mu gihe cy’ikiriyo
Irinde kwihisha igihe ushaka kurira wibuka uwapfuye, kuko kurirana n’umwana bimwereka agaciro wamuhaye, akaba yanaguhoza amarira mu gihe abishoboye.
Kubona amarangamutima yawe bizafasha umwana kwakira ko kubabara no kwishima byose bibaho ku Isi.
Iyo habaye ibyago byo kubura umuntu, bamwe bahitamo kujya kure y’amwana kuko batinya ibibazo babaza badafitiye ibisubizo.
Nubwo bishoboka ko nawe uri umunyantege nke, ariko mwiyegereze nibura umwumve umwereke ko uhari ku bwe, niyisanzura akavuga uko yiyumva ntumubuze kuko bituma yumva icyo urupfu ari cyo. Uba ugomba kumwumva ugasubiza ibibazo akubaza utamutura umujinya.
Bijyanye n’uko abana bakunze kugendera ku marangamutima y’abakuze, mu gihe cy’ibyago ntukwiriye guca umwana intege, umubwira ko ubuzima burangiye, ahubwo uba ugomba kumukomeza no kwikomeza kuko nakubona utentebutse we bizamugiraho ingaruka byikubye.
Ikindi urupfu ntirukwiye kukwambura wowe n’umwana wawe ibyishimo burundu. Kuganira mugaseka nk’umuryango, kureba ibibashimisha, gusangirira hamwe, gusenga ku bizera Imana, ni bimwe mu bituma umunezero ugaruka.
Ibyo bijyana no kuba hafi umwana kurusha wabikoraga mbere. Niba kwiyakira byananiranye cyangwa agaragaza ibibazo byo mu mutwe, ntuzuyaze kwihutira kwa muganga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!