Rimwe na rimwe ni byiza gukora ibikorwa bitandukanye kandi bishya bigufasha kuruhuka mu mutwe ariko ukagira n’icyo wiga.
Byinshi muri ibi bikorwa bishobora gukorerwa mu rugo kandi ni uburyo bushimishije bufasha kuruhura mu mutwe.
1. Gushushanyisha irangi
Ku bantu bakunda gukora ibintu bituje kandi bitarushya cyane, ushobora gutangira gushushanya ukoresheje irange kandi wabikora mu buryo bwinshi butandukanye.
Ushobora kubikora ku mwenda ushaje, ku ibuye cyangwa se no ku mbaho udakoresha. Bigufasha kuruhuka mu mutwe no guhanga mu buryo bwawe.
Ushobora no gushushanya ibintu bitandukanye kandi mu buryo bworoshye no ku byiga ukoresheje imbuga nkoranyambaga.
2. Gushushanya ukoresheje ikaramu
Habaho uburyo bwinshi butandukanye bwo gushushanya, ushobora no kubyiga nabwo ukoresheje imbuga nkoranyambaga nka Youtube.
Gushushanya ntibigusaba kugura ibikoresho cyangwa se ibindi bintu bihenze wabikora uri mu rugo kandi ushobora no kubikorana n’abandi bantu.
3. Yoga
Ku bantu bakunda gukora siporo, wagerageza no gukora Yoga. Ni uburyo bwo kuruhura umubiri ndetse no kuwurambura.
Yoga ifasha kugabanya ububabare bw’umugongo, rubagimpande, ikanafasha umutima no kugabanya ibiro mu gihe ubyifuza. Ikindi ni uko ishobora kugufasha gusinzira neza.
4. Kureba film z’ibyegeranyo bitandukanye
Ku bakunda kumenya ibintu bishya, mu gihe ufite umwanya ushobora kureba ibyereranyo bitandukanye ku ngingo zitandukanye bitewe n’icyo ukunda.
5. Gukora imitako itandukanye
Mu gihe ukunda gukora utuntu dutandukanye, ushobora kujya ufata umwanya ugakora imitako itandukanye harimo nko gukora udukomo, impeta, ikinigi n’imitako yo mu nzu ukoresheje ibintu bitandukanye.
Ibi nabyo hari uburyo butandukanye bwo kwiga kubikora. Wakoresha imbuga nkoranyambaga nka Youtube na Instagram.
6. Kwikorera album y’amafoto
Amafoto menshi muri iki gihe abantu basigaye bayatunga kuri telephone ariko hari igihe naho wayabura cyangwa se akakubana menshi cyane.
Muri icyo gihe ushobora gutangira kwikorera album y’amafoto y’ibihe byiza wagize bitandukanye ukanagenda ubyandika bikagendana n’amafoto.
7. Kwiga gucuranga
Mu gihe ubishoboye ushobora gutangira kwiga gucuranga nka Guitar, Piano n’ibindi.
Hari amashuri menshi abyigisha ariko mu gihe ubyifuza ushobora no kubyigira kuri Youtube cyangwa se uzi umuntu ubizi akabikwigisha.
8. Kubyina Salsa
Ku bantu bakunda kubyina, ushobora kugerageza gutangira kubyina imbyino zitandukanye nka salsa cyangwa se n’izindi nka Zumba. Icyiza kandi ni uko ibi ushobora kubikora n’inshuti zawe cyangwa se umukunzi wawe.
9. Kwiga Koga
Koga mu mazi ni igikorwa gifasha umubiri kuruhuka kandi bikanakomeza imitsi. Ku bantu bifuza kunanuka, koga byagufasha ndetse binafasha kugumana ibiro byiza, n’umutima ugakora neza.
Ushobora kujya koga mu mazi uvuye nko mu kazi cyangwa se muri weekend mu gihe ufite umwanya, ushobora no kujyana abana niba ubafite cyangwa se ukajyana n’inshuti.
10. Gutwara igare
Mu gihe wifuza gukora ikintu gishya utamenyereye ushobora gutangira kwiga gutwara igare.
Igare ushobora kuritwara mu gihe uri gukora siporo cyangwa se mu gihe ushaka gutembera ahantu hatandukanye, ushobora kubikorana n’umuryango cyangwa se inshuti.
11. Guteka ibintu utamenyereye guteka
Kwiga ibintu bishya ni byiza kandi birungura, ushobora kujya ufata umwanya ukiga guteka ikintu gishya.
Hari abantu batandukanye babyigisha haba ku mbuga nkoranyambaga.
12. Guturisha ibitekerezo (meditation)
Gukora meditation bifasha kugira icyerekezo gishya, gukemura bimwe mu bibazo biri kugutesha umutwe, kwita ku buzima bwawe bwo mu mutwe, kwivanamo amarangamutima mabi, binafasha kuruhuka mu mutwe.
13. Gutera no kwita ku ndabo
Mu gihe ukunda indabo ushobora gutangira kuzitera ndetse ukajya unazitaho, ushobora gutera ubwoko butandukanye yaba indabo zo hanze cyangwa izo mu nzu.
14. Kwiga ururimi rushya
Kwiga ururimi rushya ntibijya byoroha ariko hari igihe bishobora kukugirira akamaro mu gihe kizaza.
Ushobora gutangira kwiga ururimi rw’ahantu wifuza kuzatembera cyangwa se ururimi wumva ruzakugirira akamaro.
15. Kwikorera imyenda
Mu gihe uzi kudoda cyangwa se ubikunda, ushobora kujya utangira kwikorera imyenda, ushobora gufata imyenda utacyambara ukayivanamo indi myenda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!