00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu bitanu umugore ashobora gushyingiranwa n’abagabo benshi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 14 June 2023 saa 01:44
Yasuwe :

Ibihugu bitandukanye usanga byemerera abagabo kuba bashyingiranwa n’abagore babiri cyangwa banarenga bigafatwa nk’ibisanzwe, mu gihe aho bivuzwe ko umugore yashakanye n’abagabo barenze umwe (Polyandry) byo byitwa amahano.

Urubuga rwa Tribune Online rugaragaza bimwe mu bihugu bike ku Isi byagiye bivugwamo inkuru z’abagore bagiye bashakana n’abagabo benshi ntibifatwe nk’ikibazo, kandi bigakorwa mu buryo abo bagabo baba babizi ko bahuriye ku mugore umwe.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bihugu bifite abo mu bwoko butandukanye bemera uyu muco bakanawukora, ndetse n’ibyavuzwemo izo nkuru zigafatwa nk’ibintu bisanzwe.

1. U Buhinde

Mu Majyaruguru y’Igihugu cy’u Buhinde mu gace ka Jaunsarbawar hagaragara ubwiganze bw’abaturage bo mu bwoko butandukanye bemera umuco wo kuba umugore yashakana n’abagabo barenze umwe, ndetse muri ako gace birakorwa cyane.

Uyu muco uvugwa cyane mu bo mu bwoko bw’aba- Jaunsar-Bawar.

Ni mu gihe ugaragara gake cyane mu duce twa Kinnaur na Himachal, ariko na ho birakorwa.

2. Kenya

Mu mwaka wa 2013 inkuru yabaye gikwira ko mu Gihugu cya Kenya ko hari abagabo babiri bemeye guhurira ku mugore umwe bakamwita uwabo kuko bamukundaga bombi, ndetse byakirwa nk’ibisanzwe

Ibyo byabaye mu gihe mu bihe bitandukanye hagiye havugwa inkuru z’abaturage bo mu bwoko bw’aba- Massai bo muri icyo gihugu, bagaragaweho uwo muco w’uko abagabo barenze umwe bemera gushakana n’umugore umwe bose babizi ko ari uwabo.

3. U Bushinwa

Mu Majyaruguru y’Igihugu cy’u Bushinwa hari abaturage bizera ko umwana ashobora kugira ba se barenze umwe, igihe abahungu babiri cyangwa barenzeho bahisemo gushakana n’umukobwa umwe bakamugira umugore wabo bombi.

Uwo muco urakorwa muri iyo ntara ndetse iyo abasore bavukana bahisemo gushaka umugore umwe, bemerenya ko bose bamufiteho uburenganzira bungana mu gukorana na we imibonano mpuzabitsina.

Uyu muco ukorwa cyane n’abaturage bo mu miryango ikennye muri ako gace, kuko ihitamo kudatatanya ubutunzi buke ifite kugira ngo buri musore ashake umugore we.

4. Nepal

Mu 1963 Igihugu cya Nepal cyashyizeho itegeko ribuza abagore kuba bashakana n’umugabo urenze umwe, ariko abaturage bo muri icyo gihugu bo mu duce twa Humla, Dolpa na Kosi bo bubaha imico yabo kuruta amategeko ya Leta, aho benshi mu badutuye bizerera muri uwo muco bo banawushyira mu ngiro.

Abenshi mu bagira uwo muco wo kuba umugore ashyingiranwa n’abagabo barenze umwe, bagaragara mu Majyaruguru ya Nepal, ndetse no mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’icyo gihugu mu bwoko bw’aba- Bhote, Sherpa na Newbie.

5. Nigeria

Abaturage bo mu bwoko bw’aba- Irigwe bo mu gihugu cya Nigeria, babayeho igihe kinini bagira uyu muco aho umugore yashakanaga na’abagabo barenze umwe bigafatwa nk’ibisanzwe, ariko akagira urugo rw’umugabo umwe abarizwamo ku buryo ari na we witwaga se w’abana bose uwo mugore yabyaraga n’ubwo bose bataba ari ab’uwo mugabo.

Gusa mu 1968 haje gutorwa itegeko rikumira uwo muco, ariko inkuru zitandukanye zigaragaza ko hari abaturage bo muri ubwo bwoko bagikomeye kuri uwo muco.

Igihugu cya Afurika y’Epfo na cyo gishyirwa ku rutonde rw’ibigaragaramo uyu muco n’ubwo itegeko ryacyo ritabyemera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages