Amazina ni ingenzi kuko ari yo ashingirwaho mu kumenya ikintu icyo ari cyo, ndetse no ku bihugu ni uko.
Izina ry’igihugu ubwaryo rishobora kugira icyo rikubwira ku miterere yacyo, umuco, indangagaciro n’amateka.
Ku bihugu byinshi bya Afurika, amazina menshi yatanzwe n’abakoloni bashingiye ku byo babibonyemo.
Gusa, hari Abanyafurika bahagurutse, bahitamo andi mazina baha ibihugu byabo ubwo bari bamaze kwigobotora ubukoloni bakabona ubwigenge.
Amwe mu mateka y’ibihugu 10 bya Afurika byahinduye amazina yabyo:
Burkina Faso
Mu myaka yo hambere, iki gihugu cyahoze gikungahaye mu buhinzi no gushongesha ibyuma kikaba cyari kizwi ku izina ry’Ubwami bwa Mossi.
Mu 1896, ubwo u Bufaransa bwashingaga ubukoloni muri Burkina Faso, bwahise Haute Volta.
Iki gihugu cyabonye ubwigenge mu 1960, maze mu 1984 Perezida Thomas Sankara ahindura izina ryacyo riba Burkina Faso, bisobanura igihugu cy’abantu b’inyangamugayo.
Ghana
Mu kinyejana cya 15 ubwo Abakoloni b’i Burayi bageraga muri iki gihugu, bavumbuye ko gifite zahabu nyinshi cyane hagati y’Uruzi rwa Ankobra na Volta ni ko kucyita Gold Coast.
Mu gihe cy’imyaka 80 iki gihugu kiri munsi y’ubukoloni bw’u Bwongereza, nyuma y’ubwigenge mu 1957, Ghana yafashe iri zina risobanura umwami w’indwanyi aho yarihawe na Kwame Nkrumah wabaye umuyobozi wayo.
Bénin
Izina ry’ubwami bw’iki gihugu mbere y’umwaduko w’abakolini ryari Danxome.
Mu 1894 hahinduriwe izina hitwa French Dhomey mu gihe Perezida Mathieu Kérékou yahinduye izina ry’igihugu mu 1975 nyuma y’uko ibonye ubwigenge mu 1960, rihinduka Bénin aho yasobanuye ko hari hakenewe gukuraho amateka y’ubukoloni.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Iki gihugu cyamenyekanye ku mazina menshi biturutse ku mateka cyanyuzemo aho cyiswe État indépendant du Congo hagati ya 1885 na 1908 mbere yo kuba Congo Mbiligi kugira ngo gitandukanywe n’abaturanyi bacyo.
Gusa, izina rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryahinduwe na Mobutu Sese Seko mu 1971 ayita Zaïre, irindi zina ry’Uruzi rwa Congo.
Mu 1997, Laurent Kabila amaze guhirika Mobutu, yasubijeho izina rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikaba ari izina ryari ryaremejwe nyuma y’ubwigenge mu 1960.
Malawi
Umubwiriza butumwa w’Umwongereza, David Livingstone, ubwo yageraga muri iki gihugu mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19 yise ikiyaga yasanze aho “Nyasa”.
Mu mpera z’ikinyejana cya 19, u Bwongereza butangiye ubukoloni muri icyo gihugu, bwahise Nyasaland.
Mu 1964, nyuma y’uko Malawi ibonye ubwigenge, yahinduye izina yitwa Malawi bivuze ibishashi by’umuriro.
Eswatini
Mu 2018, Umwami Muswati wa III yahinduye izina rya Swaziland riba Eswatini bisobanura igihugu cy’Aba-Swazi. Yavuze ko impamvu ari uko igihugu cye cyakundaga kwitiranywa n’u Busuwisi.
Iri zina ryari ryarashyizweho kuva mu ntangiriro z’ikinyejana cya 1900 ubwo cyari kiri mu maboko y’Abongereza.
Zimbabwe na Zambia
Ibi ni ibihugu bituranye bijya no guhuza amateka, byombi byari mu maboko y’Abongereza mu gihe cy’ubukoloni.
Icyo gihe, Zambia yitwaga Rhodesia y’Amajyaruguru naho Zimbabwe ikitwa Rhodesia y’Amajyepfo.
Mu 1964 ni bwo Zambia yahinduye izina bivuye ku mugezi wa Zambezi, nyuma yo kubona ubwigenge mu gihe Zimbabwe yo yarihinduye mu 1974, izina ryayo rivuze inzu z’amabuye.
Namibia
Mu 1884, ubwo u Budage bwari bufashe iki gihugu, bwahahaye izina rya German Southwest Africa.
Mu 1920, ubwo Afurika y’Epfo yatsindaga u Budage mu Ntambara ya Mbere y’Isi, Ihuriro ry’Ibihugu ryahaye ubuyobozi bwaho Afurika y’Epfo na yo ihita Southwest Africa.
Nyuma y’imyaka 70 hayoborwa na Afurika y’Epfo, Southwest Africa yabonye ubwigenge mu 1990, yitwa Namibia, izina rikomoka ku butayu bukuze kuruta ubundi aho Umuryango w’Abibumbye warishyizeho mu 1968 ku cyifuzo cy’abaturage baho.
Botswana
Iki gihugu ubwo cyari mu maboko y’u Bwongereza cyitwaga Bechuanaland, mu gihe cyaje guhindura izina nyuma yo kubona ubwigenge mu 1966.
Botswana bikomoka ku baturage bitwa aba-Tswana biganje muri iki gihugu. Bechuana yavugaga ‘Batswana’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!