00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe kuri ‘Sun shower’, iyobera ry’imvura igwa izuba riva

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 26 May 2024 saa 11:22
Yasuwe :

‘Sun shower’ mu Cyongereza, ni cya gihe ubona imvura iguye kandi Izuba riva, wareba mu kirere ukabona hari ibicu bike cyangwa nta n’ibihari.

Abanyarwanda babiboneye igisobanuro! Ngo impyisi iba yagize ite harya?...Reka twikomereze.

Sun Shower ni ibintu bimara igihe gito kandi bisanzwe nk’uko abahanga mu bya siyansi babisobanura.

Uko bisobanurwa, ibitonyanga by’imvura ubona iyo habayeho ‘Sun shower’ biba byahushywe n’umuyaga, ukabikura mu kindi gice cy’Isi ahari kugwa imvura, ukabigeza muri icyo gice uherereyemo ahari kuva izuba.

Iyo ibyo bitonyanga bimanuka wumva bimeze nk’aho imvura igwa, ariko iyo urebye mu kirere ubona ko ibicu bihari ari bike ku buryo bitatanga imvura, cyangwa se ukabona nta n’ibicu bihari.

Hari n’ubwo mu kirere haza ibicu bike bishobora gutanga imvura, ariko bikaba biri mu kirere cya kure cyane. Icyo gihe ibyo bicu bitanga ibitonyanga by’imvura ariko kubera intera iba iri hagati yabyo no ku butaka, ibyo bitonyanga bigera ku butaka ibicu byamaze gutandukana ku buryo ureba mu kirere ntubibone.

Iyo bigenze bityo ibyo bitonyanga bikagwa mu gace katarimo ibicu ariko ari mu masaha y’umugoroba Izuba ryarenze, babyita ‘Serein shower’.

Hari abafata Sun shower nk'ikimenyetso cy'amahirwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .