00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe ku rusengero rwo mu Buhinde rucumbikiye imbeba ibihumbi 25

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 23 April 2024 saa 07:56
Yasuwe :

Mu gihe bimenyerewe kuri benshi ko imbeba ari ingorane iyo zabateye mu rugo, ndetse bagakoresha ibishoboka byose kugira ngo bazivune kuko zibangiriza, ibyo si ko bimeze ku rusengero rumwe rwo mu Buhinde kuko rwo rutuwemo n’izigera ku 25,000 kandi zidahungabanywa ahubwo zibungwabungwa.

Urwo rusengero rwo mu Buhinde rucumbikiye izo mbeba ziswe “ntagatifu”, rwabaye ikimenyabose ndetse rusurwa na ba mukerarugendo ku bwinshi, baje kwirebera ibyo bidasanzwe.

Ni urusengero rwitwa Karni Mata rwahariwe ikigirwamanakazi cyitwa Durga, mu myizerere y’Abahindu.

Abayoboke b’urwo rusengero mu mirimo myinshi y’urusengero bakora, uw’ibanze n’uwo kwita kuri izo mbeba ziswe “ntagatifu” bakizera ko mu buzima bw’ahazaza bazavuka ari abana b’Imana.

Abayoboke b'urusengero rwa Karni Mata bita kuri izo mbeba biteze kuzabigororerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .