Uyu mukino uba buri mwaka muri Kanama utegurwa na Sosiyete ya Fennolingua, ukitabirwa n’abakomoka mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.
Ukinwa hifashishijwe abagize akanama nkemurampaka bakareba abitabiriye irushanwa intera bajugunyeho telefoni ndetse n’uburyo byakozwemo, hagamijwe gutoranya uwegukana igihembo muri iryo rushanwa.
Mu gukina uyu mukino, telefoni yo mu bwoko bwose yemewe gukoreshwa mu gihe ifite garama ziri hagati ya 220 na 400.
Telefoni zikoreshwa muri iri rushwana zitangwa n’ishyirahamwe ritegura uyu mukino ku Isi, Mobile Phone Throwing World Championships, uwaryitabiriye agahitamo telefoni ashaka gukoresha.
Mu mategeko agenga iri rushanwa harimo ko uwaryitabiriye iyo agiye kujugunya telefoni agomba guhagarara ahabugenewe, ndetse ko kugira ngo agere ku ntsinzi telefoni yajugunye igomba kugwa mu gace kagenwe, uwayijugunye kure kurusha abandi akaba ari we utsinda.
Abaryitabira ntibapimwa ngo hamenyekane niba bakoresha ibiyobyabwenge, gusa abategura iri rushanwa iyo bamenye ko hari uwaryitabiriye ufite ibibazo byo mu mutwe cyangwa se uburwayi bwatuma atakabaye aryitabira, ntiyemererwa kurijyamo.
Mu baryitabira harimo ibyiciro bitandukanye haba icy’abagabo, abagore ndetse n’abana bari mu myaka 12 no munsi yayo ariko buri cyiciro kigira amabwiriza akigenga, ndetse abatsinze bagahabwa ibihembo hagendewe ku cyiciro babarizwamo.
Kugeza ubu umugabo ukomoka mu Budage, Tom Philipp Reinhardt, ni we waciye agahigo ko kujugunya telefoni kure ku ntera ya metero 136,75 mu marushwanwa yabaye mu 2019, ibyatumye aka gahigo kanandikwa mu Gitabo gishyirwamo abaciye uduhigo ku Isi, Guinness World Record.
Ni mu gihe umugore witabiriye iri rushanwa akajugunya telefoni ku ntera ndende ari Ivonne Wiener, waciye aka gahigo ayijugunye ku ntera ya metero 67.58 mu mwaka wa 2017.
Kuva iri rushanwa ryatangira muri Finlande, telefoni nyinshi zirikoreshwamo ni izo mu bwoko bwa Nokia dore ko icyicaro gikuru cy’uruganda rukora izo telefoni kiri muri icyo gihugu, ndetse rukaba rumwe mu batera nkunga bakuru.
Gusa kubera iri rushanwa, ibigo by’ubwishingizi bitandukanye bigaragaza ko hari telefoni nyinshi zajugunwe mu biyaga byo muri Finland, ibi bigo bikagaragaza ko izikurwamo ari nke ugereranyije n’izitagarurwa, ibigira uruhare runini mu guhungabanya ibidukikije muri iki gihugu.
Ibi biterwa n’uko ubusanzwe batiri zo muri telefoni zifatwa nk’uburozi bukomeye iyo zijugunwe ahatarabugenewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!