Niba umeze uko Emily Kessler, umugore w’Umunyamerika umaze kwandika izina kuri TikTok yakuvumburiye ibanga.
Kessler avuga ko ubu buryo bushobora no gukoreshwa mu kuvuga indwara yo kubura ibitotsi izwi nka ’insomnia’.
Kessler yavuze ko ibanga ryo kuryama ugahita ubona ibitotsi ari ugushaka ikintu cyatuma ubwenge bwawe buhuga ariko mu buryo bworoheje butabugora. Yatanze urugero nk’urwo gusura mu bitekerezo inzu runaka uzi neza ariko atari iyo ubamo.
Yagize ati “Tekereza inzu, inzu itari iyawe ariko inzu uzi neza, njye ntekereza inzu ya nyogokuru. Jya ku muryango uwufungure, ubundi urebe ibigize icyo cyumba n’uburyo kimeze, urebe buri kantu witonze, ibikoresho bikirimo, uburyo bitondetsemo n’ibindi.”
Avuga ko ibi bigufasha guhuza ubwonko bwawe bihagije kugira ngo butangire kugusinziriza. We ubwe avuga ko iyo ari muri icyo gikorwa atajya abasha kugera ku igorofa rya mbere ry’inzu ya nyirakuru kuko ahita asinzira.
Ubu buryo bwo gushuka ubwonko ukabwerekeza ku kintu kimwe burasanzwe kugira ngo usinzire. Icyo uba usabwa ni gushyira ubwonko ku kintu kimwe utuje, cyoroheje kitabusaba gukora cyane, kugira ngo noneho usinzire.
Ubushakashatsi bwasohotse mu 2024 bwerekanye ko 30% kugera kuri 35% by’abantu bakuru bagira ibibazo byo kubura ibitotsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!