00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hongrie: Irushanwa ryo gucukura imva muri Hongrie rikomeje gutera benshi kumirwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 September 2026 saa 02:08
Yasuwe :

Mu gihe benshi bashobora gutungurwa no kumva ko gucukura imva bishobora guhinduka irushanwa, muri Hongrie habaye irushanwa ryahuje abahanga muri uyu mwuga, rigamije kwerekana ubuhanga bukenewe mu kuwukora no kugabanya imyumvire mibi ijyanye n’urupfu.

Iri rushanwa ryabereye mu irimbi ryo mu mujyi wa Nyergesújfalu, mu majyaruguru ya Hongrie, ritegurwa n’Ishyirahamwe rya Hongrie rishinzwe imirimo yo kwita ku marimbi no kuyacunga.

Intego yaryo yari ukugaragaza ko gucukura imva ari umwuga usaba ubumenyi, kwitonda n’ubushobozi, ndetse no kurwanya imyumvire y’uko urupfu ari ikintu kidakwiye kuganirwaho.

Abantu 38 bitabiriye iri rushanwa, bagabanyijwe mu matsinda 19 agizwe n’abantu babiri. Bafashe amasuka n’ibindi bikoresho byo gucukura, bahangana n’ubutaka bwari bwumye kandi bukomeye kubera izuba ryinshi ryari rimaze igihe muri ako gace.

Abahatanye basiganwaga mu byiciro birimo kumenya uwacukuye imva vuba kandi akayitunganya neza kurusha abandi. Nubwo umuvuduko wari ikintu cy’ingenzi, abategura iri rushanwa bashimangiye ko ubuziranenge bw’umurimo na bwo bukwiye kwitabwaho, kuko ari bwo busabwa mu gihe cyo gutegura ahashyingurwa umuntu.

Robert Nagy, wegukanye umwanya wa mbere afatanyije na mugenzi we Laszlo Kiss, yavuze ko umuvuduko ari wo w’ingenzi muri iri rushanwa, ariko ko mu kazi nyirizina ko gucukura imva hakenewe no kwitonda kugira ngo ibipimo byayo bikurikizwe neza.

Ati “Umuvuduko ni cyo kintu cy’ingenzi hano, si ubwiza gusa. Iyo ugomba gucukura imva izakoreshwa mu muhango wo gushyingura, ugomba kwitonda ku bipimo byayo kandi ukemeza ko icukuwe neza.”

Itsinda rya Robert Nagy na Laszlo Kiss ryegukanye intsinzi nyuma yo kurangiza gucukura imva mu gihe cy’isaha imwe n’iminota 21, rikurikije amabwiriza yari yashyizweho n’abategura iri rushanwa.

Abategura iri rushanwa bavuze ko intego atari ugukina n’ingingo y’urupfu, ahubwo ko ari ugushyira ahagaragara akamaro k’umwuga wo gucukura imva no guha agaciro abawukora.

Bashimangiye ko abacukura imva bagira uruhare rukomeye mu bikorwa byo gutegura imihango yo gusezera ku batakiriho, bityo ko uyu mwuga ukwiye kubahwa no gufatwa nk’indi yose isaba ubuhanga.

Iri rushanwa ryo gucukura imva ryabereye muri Hongrie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages