Mu muco Nyarwanda nta mwari washoboraga kubwira umusore ko amukunda cyangwa ngo abe ari we ugira uruhare rugaragara mu gutangiza umubano wabo wihariye. Ubu si ko bikimeze kuko umukobwa wakwishimiye akora ibishoboka ngo ubimenye.
Uko icyo gukundana cyagiye gihinduka ni nako n’ibindi bintu mu mibanire y’abantu cyane cyane hagati y’umukobwa n’umuhungu yagiye ihinduka.
Niba uri mu rubyiruko, byanze bikunze uzi ijambo ‘hit and run’. Ariko niba utabizi reka nabyo mbisobanure. Hit and run ni imvugo ikoreshwa mu muhanda igihe umuntu agonze agahita yiruka mbese agahunga aho akoreye impanuka. Icyo gikorwa aba akoze kitwa ‘hit and run’.
Ibyo rero urubyiruko rwaje kubigereranya n’ingeso abasore bagiraga yo gutereta umukobwa bamara kuryamana agahita amucikaho mbese ntibazongere kuvugana. Na byo biba byiswe hit and run gutyo.
Uko imyaka ishira indi ikaza ariko bigenda bigaragara ko iyo ngeso ubusanzwe yari izwi ku bahungu n’abakobwa baje kuyiga. Abakobwa b’ubu bize kwigira nk’aho bishimiye umusore ariko intego nyamukuru ari uko biryamanira ubundi ntibazongere kuvugana.
Uwahigaga yabaye umuhigo
Hit and run cyari igikorwa kimenyerewe ku basore aho umusore yabonaga umukobwa ashaka ko baryamana ubundi akitwaza urukundo atereta uwo mukobwa ariko intego ye ari uko baryamana.
Icyo gihe yakoraga ibishoboka byose kugira ngo uwo mukobwa yumve amwizeye, amufungurire umutima kuko ari bwo buryo bwonyine bwasaga n’ubushoboka kugira ngo umukobwa yemere kuryamana n’uwo musore.
Iyo ibyo yabaga abigezeho umusore yakoreshaga amayeri yose ashoboka kugira ngo amwumvishe ko kuba baryamana ntacyo bitwaye, kuko bakundana rimwe na rimwe akamubeshya ko bazanabana.
Byarangiraga bamwe mu bakobwa abyemeye ugasanga wamusore nyuma y’icyo gikorwa ntiyongeye kwikoza wa mukobwa, yamuhamagara ntiyitabe, yamwandikira ntasubize, kugeza igihe acikiye intege akabona ko uwo musore yamukoze hit and run.
Ibyo byaje guhinduka rero ubu uwari umuhigi yabaye umuhigo. Icyakora itandukaniro ni uko abakobwa bo badakora nk’uko abasore babikoraga ahubwo abakobwa bo barijijisha bakakwereka ko ari abana beza ariko ari hahandi amaherezo y’inzira ari mu nzu.
Abakobwa na bo basigaye bagira ubushake bwo kuba baryamana n’abasore ariko kubera umuco nyarwanda ntibahita babibabwira ahubwo babigiraho inshuti, bakabereka ko ibintu byose ntacyo bitwaye kuko ari inshuti. Icyo gihe abasore babibona nk’amahirwe bagatangira gushaka uko baryamana n’uwo mukobwa nyamara byose byaratangijwe n’uwo mukobwa.
Umukobwa kugira ngo utagira icyo ukeka abanza kwijijisha rimwe na rimwe kugira ngo asunike iminsi ihure n’igihe atasama igihe ashaka gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Iyo ibyo birangiye na we ntiyongera kumuca iryera kuko icyo aba ashaka aba yarakigezeho ndetse agasanga nta mpamvu yo gukomeza uwo mubano.
Mu rubyiruko IGIHE yaganiriye na bo kuri iyi ngingo, benshi batifuje ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara bagaragaje ko babikoze abandi bikababaho.
Umusore umwe yagize ati “Upanga kurya icyana ugasanga nawe yari abifite muri gahunda. Ameza yarahindukiye pee!”
Undi yahise amusubiza ati “Umwandikira mu gitondo agahita akubaza ngo uri inde? cyangwa ugasanga yakubolotse(blocked)”
Aba basore kandi basobanuye ko ubusanzwe iyo udakunda umuntu ikintu cyatuma wongera kumwandikira ari uko uba wumva nibura mwakongera kuryamana ariko iyo umukobwa agutanze akaba ari we utongera kukuvugisha biba bisa nk’aho agutsinze.
Ati “Iyo ari we ukwiciyeho uba wumva ubabaye kuko aba agutsinze mu mukino wateguye.”
Ku ruhande rw’abakobwa bo bumva ko impamvu bibabaza abasore ari uko abasore baba bazi ko bakoze icyo gikorwa neza bagatungurwa no kubona umukobwa atongera kubavugisha ibituma bumva batengushywe.
Umwe muri abo bakobwa yagize ati “Abagabo bakunda umuntu ubereka ko yabasariye cyane cyane nyuma y’icyo gikorwa. Iyo rero umukobwa abakoze hit and run bagorwa no kwakira ko baryamanye n’umuntu ushobora kuba atishimiye ibyo bakoze.”
Undi we yagaragaje ko abasore bishyizemo ko kuba yaryamanye n’umukobwa bivuze ko uwo mukobwa byoroshye kuryamana na we ariko nyamara abakobwa nabo ari abantu.
Ati “Niba umukobwa aryamanye na we ntabwo bivuze ko hari ikidasanzwe wakoze kugira ngo abyemere ahubwo na we aba yabishakaga.”
Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bugaragaza ko uburyo bwo kuboneza urubyaro butakiri umwihariko w’abashakanye gusa, kuko abagore batashyingiwe ariko na bo benshi bamaze kubukoresha kugira ngo birinde ingaruka zava mu gukora imibonano idakingiye.
Ubushakashatsi bushya ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, DHS bwa 2025 bugaragaza ko 54% by’abagore batashyingiwe bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 bakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro.
Muri abo, 52% bakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro, mu gihe 2% bakoresha uburyo gakondo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!