00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Havumbuwe umuti ukora nk’urukingo rw’ibicurane

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 22 May 2024 saa 01:57
Yasuwe :

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kigo Albert Einstein College of Medicine, bavumbuye umuti uzajya ukora nk’urukingo rw’ibicurane, ku buryo ufasha mu gukumira iyo ndwara mbere y’uko ikwirakwira mu mubiri w’umuntu.

Nibura buri mwaka, abantu basaga miliyari ku Isi barwara ibicurane nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ribigaragaza.

Imiti ihari isanzwe ivura iyo ndwara, ikoreshwa umuntu yamaze kuyandura ku buryo byanze bikunze ingaruka zayo zimugeraho.

Ubu buryo bushya bw’umuti uzajya urinda umubiri kwandura ibicurane, ugaragazwa nk’igikorwa kidasanzwe kigezweho mu buvuzi bw’iyo ndwara.

Ubusanzwe ibicurane bigira intunga-virusi (proteine) zizwi nka hemagglutinin ari nazo zibanza kugera mu mubiri w’umuntu mbere yo kuwushegesha ibicurane bikaza.

Abakozi umuti bavuga ko ubushobozi bwawo buri mu guhangana na ’hemagglutinin’ ku buryo zitabona umwanya wo kwisuganya ngo zihindukemo ibicurane bizahaza umubiri.

Muri make, ni umuti uzajya ushwanyaguza ibitera ibicurane mbere y’uko umuntu amenya ko byamugeze mu mubiri.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byashyizwe hanze tariki 16 Gicurasi 2024 mu kinyamakuru ’Proceedings of the National Academy of Sciences.’

Ian Wilson uri mu bakoze ubushakashatsi, yavuze ko uwo muti unafite ubushobozi bwo kubuza virusi y’ibicurane gukwirakwira mu mubiri nubwo umuntu yaba yamaze kwandura.

Buri mwaka abantu basaga miliyari barwara ibicurane buri mwaka (Iyi foto yakozwe na AI)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .