Nibura buri mwaka, abantu basaga miliyari ku Isi barwara ibicurane nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ribigaragaza.
Imiti ihari isanzwe ivura iyo ndwara, ikoreshwa umuntu yamaze kuyandura ku buryo byanze bikunze ingaruka zayo zimugeraho.
Ubu buryo bushya bw’umuti uzajya urinda umubiri kwandura ibicurane, ugaragazwa nk’igikorwa kidasanzwe kigezweho mu buvuzi bw’iyo ndwara.
Ubusanzwe ibicurane bigira intunga-virusi (proteine) zizwi nka hemagglutinin ari nazo zibanza kugera mu mubiri w’umuntu mbere yo kuwushegesha ibicurane bikaza.
Abakozi umuti bavuga ko ubushobozi bwawo buri mu guhangana na ’hemagglutinin’ ku buryo zitabona umwanya wo kwisuganya ngo zihindukemo ibicurane bizahaza umubiri.
Muri make, ni umuti uzajya ushwanyaguza ibitera ibicurane mbere y’uko umuntu amenya ko byamugeze mu mubiri.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byashyizwe hanze tariki 16 Gicurasi 2024 mu kinyamakuru ’Proceedings of the National Academy of Sciences.’
Ian Wilson uri mu bakoze ubushakashatsi, yavuze ko uwo muti unafite ubushobozi bwo kubuza virusi y’ibicurane gukwirakwira mu mubiri nubwo umuntu yaba yamaze kwandura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!