NASA yagaragaje ko uku kwezi gushya kwavumbuwe hifashishijwe telescope y’icyogajuru cyitwa “James Webb Space Telescope”, ndetse ko umubare w’amezi azenguruka Uranus wahise ugera kuri 29 kubera ko uyu mubumbe wari usanzwe uzengurukwa n’amezi 28.
Abantu benshi bazi ko mu isanzure habarizwamo ukwezi kumwe nyamara si ko bimeze kuko muri rusange habarizwamo amezi arenga 890.
Amezi arenga 890 abarizwa mu isanzure azenguruka imibumbe umunani itandukanye. Nk’urugero Isi dutuye izengurukwa n’ukwezi kumwe kwitwa ‘Luna’.
Mars izengurukwa n’amezi abiri yitwa Phobos na Deimos, Pluto izengurukwa n’amezi umunani, Neptune izengurukwa n’amezi 14, Jupiter izengurukwa n’amezi 95, Saturn ikazengurukwa n’amezi 146.
Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ku wa 2 Gashyantare 2025 havumbuwe ukundi kwezi kuzenguruka umubumbe wa Uranus, amezi azenguruka uyu mubumbe yahise agera kuri 29.
Aba bashakashatsi bagaragaje ko bavumbuye uku kwezi gushya nyuma yo kumara igihe kirenga iminota 40 bagerageza gufata ifoto yako.
Gusa nubwo byabaye icyo gihe, byatangajwe ku wa 19 Kanama, n’Umushakashatsi mukuru muri uyu mushinga, Dr Maryame El Moutamid, watangaje ko bavumbuye ukwezi gushya kandi ko ari iby’agaciro.
Ati “Nubwo uku kwezi twavumbuye ari guto cyane ariko ubu ni ubuvumbuzi bukomeye cyane kubera ko icyogajuru twese tuzi cya Voyager 2 ntabwo cyigeze kikubona mu myaka 40 ishize.”
Yakomeje avuga ko impamvu byagiye bigorana ari uko uku kwezi gufite umurambararo ungana na kilometero 10 akaba ariyo mpamvu iki cyogajuru cya Voyager 2 kitigeze kibasha kukubona.
Icyogajuru cya Voyager 2 cyoherejwe mu isanzure ku wa 20 Kanama 1977 mu rwego rwo kuvumbura ibiri mu isanzure birimo kuvumbura amezi mashya ndetse n’ibindi.
Ku rundi ruhande icyogajuru cya “James Webb Space Telescope” cyoherejwe mu isanzure mu 2021, gifite ubushobozi burenze kuko gifite indorerwamo ya metero 6,5 n’uburemere bw’ibilo 6.200 ikaba ariyo yifashishijwe kubona uku kwezi gushya.
“James Webb Space Telescope” ifite kandi agaciro ka miliyari 10$, ifite ubushobozi burenze ubwo abantu batekerezaga kuko ishobora no kubona inyenyeri za mbere zagaragaye bwa mbere mu isanzure mu myaka irenga miliyari 13 ishize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!