Iyo njangwe yahawe izina rya Leopardus tilcayo, ikaba iri mu bwoko bw’injangwe zizwi nka tiger cats, ziboneka mu bice bitandukanye byo ku mugabane wa Amerika y’Epfo. Abaturage bo muri ako gace bayitaga “tilcayo”.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi njangwe iboneka mu mashyamba ya Yungas, agizwe n’imisozi miremire ikunze kurangwa n’ibicu byinshi n’ubushuhe bwinshi muri Bolivia.
Leopardus tilcayo ni injangwe nto cyane, ifite uburebure bwa santimetero 46 kandi ipima hafi ikilo kimwe n’amagarama 400. Ifite ubwoya bw’ibara ry’ikigina bwerurutse, burimo uturongo n’utudomo ku mubiri wayo.
Paola Nogales-Ascarrunz, umushakashatsi wa National Geographic wayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko iyi njangwe yateye amatsiko abahanga kubera ko imiterere yayo itahuraga n’ibisobanuro byari bisanzwe bizwi ku njangwe zo muri Brésil zari zarakozweho ubushakashatsi mbere.
Yagize ati “Ibi byatumye twibaza tuti ni ubuhe bwoko bw’injangwe bwo mu itsinda rya tiger cat dufite muri Bolivia?”
Abahanga bavuga ko hakiri byinshi bitaramenyekana ku mibereho y’iyi njangwe, ariko ubushakashatsi ku bisigazwa by’imbeba nto byabonetse mu myanda yayo bwerekana ko zishobora kuba ziri mu biyitunga.
Amashusho yafashwe n’ibyuma byashyizwe mu mashyamba na yo agaragaza ko ishobora kuba ikora cyane cyane nijoro.
Injangwe zo mu bwoko bwa tiger cats zizwiho kuba zigoye gutandukanywa n’izindi hakoreshejwe gusa uko zisa, kuko akenshi ziba zifite imiterere isa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!