Yaribonye ari mu bikorwa byo gushakisha ubwato bwari butwaye imizigo bwarohamye mu nyanja. Iri cupa Stefan Panis yabonye mu bisigazwa byari munsi y’inyanja, yahise abona ko rigifunze.
Yagize ati “Kubera ko icupa ryari rigifunze neza, nahise menya ko rishobora kuba ririmo ikintu kidasanzwe.”
Igihe icupa ryari rimaze kugezwa mu bwato no gusukurwa neza, ni bwo byagaragaye neza ubwoko bw’inzoga ryarimo. Amagambo “Guinness Extra Stout London” aracyasomeka neza kuri iri cupa.
Kugira ngo abungabunge neza iri cupa rimaze imyaka 162, ubu aribika mu mazi, riri mu gasanduku gakonjesha.
Ni icyemezo cy’ingenzi cyane kugira ngo ubushakashatsi bukomeze, kuko abahanga batangiye gukora ubushakashatsi bwinshi bushingiye ku nzoga zo muri icyo gihe.
Abahanga bo muri Kaminuza ya KU Leuven ndetse n’abo mu Ruganda rwa Guinness bashaka gusesengura neza ibiri muri iri cupa, cyane cyane kugira ngo bamenye ingano nyakuri ya alcool irimo ndetse n’impumuro zarangaga inzoga zo muri icyo gihe.
Niba ibiri muri iri cupa byarabungabunzwe neza bihagije, iki gikorwa gishobora gutuma hongera kumenyekana umwimerere nyakuri w’iyi nzoga izwi cyane mu bakunzi b’agatama.
Stefan Panis yagize ati “Amahirwe ni make, ariko intego ni ugushobora gutandukanya ibyari bigize y’ingano (barley) zakoreshejwe. Nitubona ubwoko bwa barley bwakoreshejwe bukiriho, dushobora kongera gukora inzoga yo mu myaka ya 1800.”
Mu gihe cy’ibyumweru hafi bibiri, biteganyijwe ko uyu mugabo azasubira ku bisigazwa by’ubwo bwato biri munsi y’inyanja, aho azaba ashakisha niba hari andi macupa yaboneka kugira ngo haboneke ibikoresho byinshi byo kwifashisha mu bushakashatsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!