Ubu bwato bwavumbuwe hafi y’inkombe z’ikirwa cya Sicily, bwuzuye amagana y’ibibindi byo mu bihe bya kera byabikwagamo ibicuruzwa birimo divayi, amavuta ya elayo n’ibinyampeke.
Minisitiri w’Umuco w’u Butaliyani, Alessandro Giuli, yavuze ko ubwo bwato ari kimwe mu bintu by’ingenzi byavumbuwe mu bushakashatsi bwo munsi y’amazi mu myaka ya vuba.
Bwabonetse mu bujyakuzimu bwa metero 46 nyuma y’amakuru yatanzwe n’abarobyi. Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani byatangaje ko ibisigazwa byabwo bifite uburebure bwa metero 21 n’ubugari bwa metero esheshatu.
Minisiteri y’Umuco y’u Butaliyani ivuga ko ubwo bwato bushobora kuba bwarakoreshwaga hagati y’ikinyejana cya kabiri n’icya mbere mbere y’ivuka rya Yezu.
Umurobyi akaba n’umuntu umenyereye kumanuka mu mazi atifashishije ibikoresho byo guhumeka, Giacomo De Mola, ni we wabubonye ubwo yasuzumaga indiba y’inyanja hafi y’Umujyi wa Mazara del Vallo.
De Mola yavuze ko yabonye ikintu kinini ku cyuma cye gisuzuma ibiri munsi y’amazi, akeka ko ari urutare. Yahisemo kumanuka ngo arebe icyo ari cyo, aza gusanga ari ibisigazwa by’ubwato bwa kera.
Mu nyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yahasanze amagana y’ibibindi birebire bizwi nka amphorae. Mu bihe bya kera, byakoreshwaga mu kubika no gutwara ibicuruzwa, cyane cyane divayi, amavuta n’ibinyampeke.
Yagize ati “Nta gushidikanya, iki ni cyo kintu gitangaje kurusha ibindi navumbuye mu buzima bwanjye.”
De Mola yavuze ko bigoye gusobanura amarangamutima yagize ubwo yabaga umwe mu bantu ba mbere bongeye kubona aho hantu nyuma y’imyaka hafi 2.000.
Amashusho yafashe agaragaza amafi atandukanye n’ibindi binyabuzima byo mu nyanja byari bimaze kugira ibyo bibindi n’ibisigazwa by’ubwato aho kuba.
Nyuma yo guhabwa amakuru, abapolisi b’u Butaliyani bafite ubumenyi bwihariye bwo kwibira mu mazi no kurinda umurage ndangamuco boherejwe aho ubwo bwato bwavumbuwe.
Abayobozi batangaje ko hagiye gushyirwaho ingamba zo kurinda ibyo bisigazwa mu gihe abahanga bakomeza kubisuzuma. Ubushakashatsi buzafasha kumenya ubwoko bw’ubwato, aho bwari buturutse n’ibicuruzwa bwari butwaye.
Indiba y’Inyanja ya Méditerranée ikekwa ko irimo ibindi bisigazwa byinshi by’amato yo mu bihe bya kera. Mu 2023, ubundi bwato bwo mu kinyejana cya mbere cyangwa icya kabiri mbere y’ivuka rya Yezu bwavumbuwe mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Roma, na bwo bwuzuye ibibindi amagana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!