00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasobanuwe impamvu Perezida Kenyatta yagaragaye mu modoka ifite Plaque icuritse

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 17 March 2020 saa 10:44
Yasuwe :

Ubuyobozi muri Kenya bwasobanuye impamvu Perezida w’iki gihugu, Uhuru Kenyatta, aherutse kugaragara mu modoka ifite ikirango cy’imbere kizwi nka Plaque gicuritse.

Ku wa 15 Werurwe ubwo Perezida Kenyatta yajyaga aho akorera gutangaza uko Coronavirus ihagaze muri Kenya, yagaragaye ari mu modoka ya Benz ifite Plaque icuritse.

Kuba buri kimwe perezida akora gifatwa nk’igifite igisobanuro cyihariye byatumye uku kugaragara mu modoka ifite Plaque icuritse kwa Kenyatta abantu batangira kugusobanura mu buryo butandukanye.

Uwitwa Captain Dominic Omondi abinyujije ku rubuga rwa Twitter yageregeje gusobanura impamvu y’ibi, avuga ko ari ibintu bikorwa igihe imodoka ya Perezida idafite ibendera cyangwa bigakorwa igihe Perezida afite amakuru agiye gutangaza atari meza.

Ubu butumwa bwa Omondi bwakuruye impaka ndede mu bamukurikira ndetse bamwe batangira kubikoramo urwenya nk’aho uwitwa Guru Voke yagize ati “Natekerezaga ko yashakaga kujijisha Coronavirus”.

Jay Alpha we yagize ati “ Muvandi ningura imodoka yanjye nshobora gucurika Plaque ndamutse ntafite amakuru meza”.

Ni ibintu abantu bakomeje kugarukaho cyane ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagaragaza ko ari ukwibeshya kwabayeho, abandi bakavuga ko bifite igisobanuro cyihariye.

Gusa aya makuru ashingiye ku marangamutima yaje guhagarara ubwo ikinyamakuru Nairobi News cyashyiraga hanze inkuru ivuga ko uku kugaragara kwa Perezida Kenyatta mu modoka ifite plaque icuritse byaturutse ku makosa, ko ntakindi gisobanuro cyihariye bifite.

Iki kinyamakuru kivuga ko aya makuru cyayahawe n’Umuyobozi Mukuru utaravuzwe umwirondoro we aho yagize ati “nta hantu na hamwe mu mategeko ya gisirikare, plaque icuritse yagize icyo ivugwaho, ibyabaye byari amakosa kandi ni nayo mpamvu byakosowe bikigaragara”.

Uyu muyobozi avuga ko iyo biza kuba bifite igisobanuro cyihariye na Plaque y’inyuma yari kuza gucurikwa nk’uko byari bimeze ku iy’imbere.

Plaque y'imbere ku modoka Perezida Kenyatta yajemo yari icuritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages