Mu gihe hakinugwanugwa byinshi kuri ubu bukwe bwa cyami, hari amakuru agaragaza ko igikomangoma Harry na Meghan Markle bashobora kuzifashisha umutsima (gâteaux) ukoze mu bitoki ku munsi w’ibirori byabo.
Aya makuru ashingira ku ifoto Meghan Markle yashyize kuri Instagram ye igaragaza imineke ibiri, kimwe mu biribwa bivugwa ko Harry yihebeye kuva mu buto bwe.
Hari abemeza ko ari ikimenyetso gica amarenga ko bazakoresha gâteau ikoze mu mineke, abandi bakavuga ko igaragazaga urukumbuzi aba bombi bafitanye. Bivugwa ko iyi gâteau izaba ibaye iya mbere ikoreshejwe mu mihango y’ubukwe bw’i Bwami nk’uko The Telegraph dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Meghan Markle w’imyaka 36 yavukiye i Los Angeles muri California. Yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ’Suits : Avocats sur mesure’ aho ari umukinnyi w’ibanze Rachel Zane. Yabaye intumwa y’Ishami rya Loni ryita ku bagore, UN Women n’umuryango World Vision Canada.
Amaze igihe akundana n’igikomangoma Harry, umwuzukuru w’Umwamikazi Elizabeth II akaba n’uwa gatanu ku rutonde rw’abaragwa b’ingoma y’u Bwongereza.
Igikomangoma Harry ni bucura mu muryango w’Igikomangoma Charles Philip Arthur George n’Igikomangomakazi muri Wales, Diana Frances. Yavutse ari uwa gatatu mu basimbura Umwamikazi Elizabeth II nyuma ya se na mukuru we William, ubu ni uwa gatatu kuko umuryango wiyongereyemo abishywa be George na Charlotte.
Rachel Meghan Markle yambitswe impeta y’urukundo n’igikomangoma Henry ‘Harry’ of Wales mu Ugushyingo 2017. Impeta Markle yambitswe iriho diyama ebyiri zari iz’umubyeyi wa Harry, Igikomangomakazi Diana.
Aba bombi baritegura kurushinga nyuma y’amezi 17 bakundana mu birori biteganyijwe muri Gicurasi 2018.
Aba bageni bazashyingirirwa mu rusengero rwa St George muri Windsor ahabereye
ubukwe bwa se wa Harry, Charles na Camilla mu 2005. Umuryango w’i Bwami uzishingira ibintu byose muri ubu bukwe birimo umuziki, imitako izakoreshwa ndetse n’ibijyanye no kwakira abashyitsi.
Bigaragara ko urukundo rwabo ari agatangaza kuko mu mafoto usanga bafatanye agatoki ku kandi, ibintu umuvandimwe wa Harry, igikomangoma William atigeze akora we na Kate mu gihe bagaragaraga bwa mbere mu rukundo.



















TANGA IGITEKEREZO